Gicumbi: Umukobwa yatwikiye umusore mu nzu ari kumwe n’umugeni ngo kubera ko yamubenze

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa kabiri Tariki 21 Ugushyingo 2023, nibwo mu Mudugudu wa Rugerero, akagali ka Gashirira, Umurenge wa Ruvune, mu karere Gicumbi, umukobwa yatwitse inzu y’umusore akoresheje lisansi bitewe nuko yamuteye inda agaca inyuma agashaka undi mukobwa bari bamaze iminsi itatu babana.

Igicumbi News yavuganye n’umwe mu baturage batuye hafi y’aho ibyo byabereye avuga ko uwo mukobwa yabinjiranye mu nzu kuko batari bakinze abamenaho Lisansi ubundi arabatwika.

Ati: “Ni ukuvuga ngo uwo mukobwa yaje afite lisansi, araza ajya mu nzu y’uwo mu gabo ari kumwe n’umugore yashatse ku cyumweru abanyanyagizaho lisansi ahita abarasiraho umwambi umuriro uhita waka. Hari ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri abaturage bahita barwana no kugira ngo bawuzimye”.




 “Yarangije kubarasiraho umwambi ahita asohoka yirukanka abandi basigaye bafashwe n’umuriro cyokoze umugeni niwe wahiye cyane igice cy’uruhande rumwe cyose bibangombwa ko bahita bamujyana kwa muganga bamugejejeyo biba ngombwa ko bahita bamujyana mu bitaro bikuru bya Byumba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali Ka Gashirira, yabwiye Igicumbi News ko uwo mukobwa  yagize umujinya asembuwe no kuba yaratewe inda hanyuma uwo musore agashaka undi mukobwa kandi yaramugurije amafaranga.

Ati: “Umukobwa yari asanzwe afitanye ubushuti n’uwo musore batwikiyeho inzu ngo yari yaranamuteye inda y’amezi abiri ariko akaba yari yarahaye uwo musore ibihumbi cumi na bibiri ngo yari amaze iminsi yishyuza uwo musore ayo amafaranga akanga kuyamuha”.




Gitifu w’akagali yakomeje agira abantu inama yo kwirinda gutendeka kuko akenshi aribyo bibaviramo inkundura nk’izo ahubwo bakanyurwa n’umwe bafite batagombye guhemukirana kandi ikindi yongeyeho ko abaturage nabo bagomba kuba maso kuko nabo bashobora gukumira ikibazo kitaraba naho abacuruzi nabo bakwiye gutanga lisansi babanjije kumenya neza niba iyo lisansi koko igiye gukoreshwa ibyo yagenewe.

Amakuru Igicumbi News ifite kugeza ubu nuko uwo musore we yahiye mu buryo budakabije, kuko yagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Bwisige nyuma gutaha, mu gihe uwo mukobwa ukekwaho gutwika bagenzi be yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB).




Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: