Gicumbi: Umukanishi yishe umusore amukubise umugeri mu nda amuziza 2,000Frw

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Umukanishi yakubise Umusore w’imyaka 20 umugeri mu  nda amuziza amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda(2,000Frw), ahita ajyanwa mu bitaro bikuru bya Byumba agezeyo biranga bamujyana mu bitaro bya CHUK ari naho yaje gupfira.

Ibi byabaye Ku wa Gatanu tariki 17 ugushyingo 2023,  mu Mudugudu wa Karundi akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko, Akarere ka Gicumbi.

Umwe mu baturage waganiriye na Igicumbi News ubwo iyi nkuru yamenyekanaga. Yagize Ati: “Ni umuhungu ukanika amagare, ubwo uwo mwana yari amurimo amafaranga ibihumbi bibiri barangije amwishyuramo igihumbi hashije iminsi bahuye aramufata amukuramo imyenda aramubwira ati: uranyishyura”




“Umwana aramusubiza. Ati: “Ese ko ntamafaranga mfite biragenda bite?”. Aba aramufashe aramwadukira arakubita nibwo amuteye umugeri wo mu nda umwana ajya kwa muganga arivuza birangira bamuhaye taransiferi ajya I Byumba biranga ajya I Kigali niho yaguye na n’ubu rero ntaraza”.

Igicumbi News yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko. Kalisa Claudien nawe yemeza koko ko ibi byabaye.

Agira ati: “Umwana yavuze ko yakubiswe n’umuntu ariko ntibabivuga barabiceceka barinda aho bajya kwa muganga hariya I Gicumbi muri Byumba Hospital bamwohereza CHUK agezeyo amarayo iminsi mike baza kutubwira ko yapfuye”.




Gitifu yakomeje avuga ko gukubita no gukomeretsa bitemewe kandi bihanwa n’amategeko cyane cyane iyo byabaye intandaro y’urupfu Kandi yongeraho ko abantu bagomba kumenya ko kwihanira bitemewe bakabanza kureba neza ko ibyo bagiye gukora bidashobora kuba byavamo uburakari ari naho hava kuba umuntu yakomeretsa mugenzi we ahubwo ko bakwiye kujya begera ubuyobozi bukabafasha ndetse bukanabagira inama y’uko ibibazo baba bafitanye byakemuka.

Amakuru Igicumbi News yamenye n’uko umurambo wa nyakwigendera ukiri mu bitaro bya CHUK mu gihe ukekwaho gukora ubu bwicanyi agishakishwa na RIB ngo aryozwe ibyo yakoze.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukore ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: