Gicumbi: Umugore yazanye n’abana 3 yitambika umugabo we wari ugiye gusezerana ku murenge n’undi mugore

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Nyakanga 2023, nibwo umugabo yagiye gusezerana mu mategeko n’umugore ariko hakaza kuzaboneka undi bari bafitanye abana bagera muri batatu akabitambika bikaza gutuma habaho guhagarika kubasezeranya ariko nyuma uyu muhango ugakomeza.

Amakuru Igicumbi News yahawe na bamwe mu bari bahari bavuze ko uyu mugabo yagiye gusezerana ku Murenge n’umugore gusa bikaza kugaragara ko hari undi babyaranye ariko nyuma bakaza gutandukana bitewe nuko uwo mugore we ngo yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe akajya kwivuza iwabo ajyanye n’abana, umugabo we agahitamo gushaka undi mugore.

Igicumbi News imaze kumenya iby’iyi nkuru yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, nawe yemeza  ko ibi byabayeho nawe agaragaza ko uyu mugore bishoboka ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.




Ati: “Uwo mugore nawe afite abagabo babiri urumva ko yaje kuri uyu bafitanye abana batatu gusa twahise tubikemura byarakemutse kuko baburanye mu rukiko narwo rwemeza ko hari ibyo agomba guhabwa bimwe yatangiye kubimuha nk’indezo, icyo batumvikanagaho n’inzu ariko bemeranyije ko bagiye kuyigurisha bakagabana ntakibazo. Icyo navuga afite akabazo k’uburwayi bwo mu mutwe kuko biri mu byatumye atandukana n’umugabo we aragenda ashaka undi mugabo wa kabiri rero yamenye ko uwo mugabo we wa mbere ashaka gusezerana we avuga ko batagomba gusezerana ariko byari byarakemuwe n’urukiko gusa twebwe byahise bikemuka maze isezeano rirakomeza .”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwibukije abaturage kujya babana barasezeranye kugirango ibibazo nk’ibi bicike.

Gitifu Théoneste bakunda kwita Kaci Kaci. Yagize ati: “Inama nagira abaturage nuko bajya birinda kubana batarasezeranye kugirango babashe gukemura ibibazo bazahura nabyo hashingiye kucyo itegeko riteganya.”




Amakuru Igicumbi News yamenye nuko uyu mugore yari yaje i Byumba avuye mu karere ka Gatsibo dore ko ariho yashakiye umugabo babana wa kabiri.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: