Gicumbi: Bamwe mu bakekwaho gutema urutoki rw’umuturage batawe muri yombi

Hashize icyumweru Igicumbi News ibagejejeho inkuru y’umuturage witwa Iyamuremye watemewe urutoki aho twari twamusuye mu Mudugudu wa Kirara, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko, mu karere ka Gicumbi. Kuri ubu hari amakuru avuga ko babiri mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bamaze gutabwa muri yombi mu gihe undi umwe agishakishwa.

Amakuru y’ibanze bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bahaye Igicumbi News avuga ko abatawe muri yombi ari Tuyisenge Valens ndetse na Usanase. Ni mu gihe Usangabandi akomeje gushakishwa.

 Iyamuremye yabwiye Igicumbi  News ko umwe mu bafashwe n’ubundi yagiye ashinjwa kumwiba mu bihe bitandukanye.

Ati: “Umuyobozi wa Polisi i Rutare ejo(Ku wa mbere) yakoranye na Sedo w’Akagari ndetse n’urwego rwa Dasso bafata babiri bakekwa undi we yarabuze. Impamvu bakekwa n’uko umwe mbere yigeze kuntega ntaha maze abaturage baramufata nyuma aza no kunyiba Moto maze nayo barayimufatana arafungwa. Nyuma ataha mu buryo budasobanutse. Ubwo n’undi wari icyitso cye bakoranaga nibo bafashwe undi we yabuze ntabwo arafatwa”.




Uyu muturage avuga ko kuba bafashwe yifuza guhabwa ubutabera bwuzuye. Ati: “Ndifuza ko nafashwa ubu kurya bigiye kuba ikibazo kandi nari narashatse aho nkura. Ndifuza ko leta yazamfasha kuko ngiye kugira inzara”.

Iyamuremye avuga ko yatemewe insina 34 ziganjemo izari ziriho ibitoki bihwanye n’amafaranga ibihumbi magana atatu(300,000Frw).

Igicumbi News imaze icyumweru ishaka kuvugana n’inzego zitandukanye ku bijyanye n’aya makuru ariko ntitwabashije kuzibona gusa amakuru atugeraho Avuga ko abatawe muri yombi bafashwe kuwa mbere w’iki cyumweru Tariki 21 Mutarama 2024, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe iperereza rikomeje.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ikiganiro Igicumbi  News Online TV yagiranye na Iyamuremye: