Gicumbi: Umugabo wari wasinze yaguye mu mazi ahita apfa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

 Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gashirira, Mu Murenge wa Ruvune, mu  karere ka Gicumbi, nibwo Ndememezo Andrew uri mu kigero cy’imyaka 67 yatashye yanyweye inzoga yasinze maze akagwa mu cyuzi ubwo yambukaga ikiraro ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru bamwe mu baturage batuye muri ako gace bahaye Igicumbi News, bavuze ko uyu Andrew wari mu zabukuru yari yiriwe anywa ikigage n’urwagwa maze agasinda bikaba bikekwa ko ariyo ntandaro y’urupfu rwe.

Umwe mu baturage baturanye nawe mu kiganiro yahaye Igicumbi News. Yagize ati: “Yambutse amazi ku kiraro gihari avuye gushaka agacupa nuko nyine ikiraro kimwe cyaje kwishinga mu mazi amanukana nacyo nuko urumva ko yabuze umuntu umutabara birangira ahasize ubuzima rero ni umuntu wamubonye mu gitondo w’umudamu ahanyuze rero ahita ahuruza abantu basanga ni uwo musaza waguyemo,  urebye uburyo bamuzamuyemo bigaragara ko rwose ntakindi kibazo yahuye nacyo usibye kugwa mu mazi bitewe n’inzoga.”




Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gashirira, Mukarubayiza Dancille nawe yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu muturage avuga ko yasanzwe mu mazi yapfuye nyuma y’uko atashye kandi yari yiriwe yasinze akagwa mu mazi.

Ati: “Amakuru yariho nuko yari yiriwe anywa inzoga, ubundi yanyoye ahantu hambere arangije yambuka no mu Kagari duturanye ka Rebero naho aranywa, hari abantu bamubonye aho yari aryamye mu ma saa moya z’umugoroba bisa nk’aho inzoga zamuganjije, baramubwira bati: ‘Ese watashye?’,  nawe arababwira ati: ‘Mundeke nduhuke’, ubwo wasanga yarumvise zitangiye kumugabanukamo maze akaba yagenda nuko ntibikunde ko agera mu rugo, twabonye urukweto rwari rwatwawe n’amazi urundi ruri hejuru y’ikiraro tubona n’inkoni yari yitwaje nayo iri hafi y’amazi rero n’abantu bari bamubonye hakiri kare batubwiye ko mu masaha ya kare yari yatangiye no guceza ubwo rero bigaragare ko ntakindi yazize nubwo nabyo byakwemezwa no kwa muganga ariko uko twahawe amakuru n’abaturage ni inzoga zishobora kuba zarabaye intandaro.”

Gutifu Dancille nawe avuga ko uyu mugabo yari yanyoye inzoga zirimo urwagwa n’ikigage bikaba bishoboka ko aribyo byatumye asinda.




Ati: “Aho hantu bavuga ko yari yanywereye rero abaturage baduhamirije ko yari yanyoye urwagwa  mbere ya saa sita ngo yari yanyoye ibigage wasanga byarivanze bitewe no kuvangavanga  rero iyo unyweye inzoga ziri hejuru ntacyatuma zitagusindisha.”

Ubuyobozi bw’aka Kagari bwasabye abaturage ko bakwiye kwirinda inzoga bakanywa m’urugero bitageze aho ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko Nyakwigendera yakoraga akazi k’ibiraka byo gutwika amakara ndetse akaba yashinguwe kuri uyu wa gatatu, Tariki ya 26 Nyakanga 2023.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: