Gicumbi: Umugabo yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ahagana Saa tanu n’iminota itanu zo kuri uyu wa wa 25 Nyakanga 2023, nibwo abagabo batutu bo mu Mudugudu wa Rwamuhuba, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, bagiye gucukura umucanga mu buryo butemewe n’amategeko ubundi igitengu kirabagwira, umwe ahita apfa mu gihe abandi babiri bahise birukanka bakizwa n’amagaru ngo baramire ubuzima bwabo.

Habarurema w’imyaka 32 niwe wahise apfa naho Ndacyayisenga Alias Tenis w’imyaka 45 na Habimana Regis w’imyaka 25 nibo barokotse, aya makuru akaba yamenyekanye atanzwe Ndacyayisenga wahise ajya guhuruza abahaturiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yabwiye Igicumbi  News ko bagerageje kurokora Habrurema bikanga bikarangira ahasize ubuzima.

Ati: “Bagiye gucukura umucanga ahantu hatemewe kuko icyo kirombe cyari cyarafunzwe hanyuma umwe cyamugwiriye ariko abandi babiri bo bararokoka kuko bahise bihuta bavamo. Twagerageje gukora ubutabazi ariko n’ubundi uwo umwe birangira yitabye Imana. Hari hasanzwe hacukurwa umucanga mu Kagari ka Nyarutarama munsi ya sitade bagiyemo rero gucukuramo umucanga bizeye ko kubera ari ku izuba ubutaka bukomeye siko byagenze kuko umwe arimo asohoka avamo cyahise kimugwira ahita ahasiga ubuzima gusa abandi bo birukanse ntacyo babaye.”




Mu butumwa Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, yageneye abaturage yabasabye ko bareka kujya gushakira amaronko ahantu hatemewe ahubwo haba hari amaramuko bakahashakira ibyangombwa kugirango badashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Turabashishikariza kwirinda kujya mu bucukuzi butemewe kuko butera isuri kandi bikangiza n’ibikorwaremezo turasaba ko hagize abakenera gukora ubucukuzi habaho kwishyira hamwe hanyuma bagashaka ibyangombwa bagacukura mu buryo bwemewe ariko nanone turabasaba kujya batangira amakuru ku gihe kuko buriya iyo tuba twamenyeye amakuru ku gihe ko hari ubucukuzi buhari ntabwo biba byageze hariya, tuba twabashije kubikurikirana nibura tugakumira hatari ikibazo nk’iki.”

Igicumbi News yamenye ko uyu witabye Imana yahise ajyanwa kwa muganga kugirango akorerwe isuzuma mu gihe abandi babiri bo ntakibazo bafite kugeza magingo aya.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: