Habiyambere Emmanuel uzwi nka MUDIDI muri filime yitwa Menya Wirinde yakoze ubukwe

Nyuma y’uko Habiyambere Emmanuel  wamenyekanye nka Mudidi muri Filime ya Menya Wirinde yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ingabire solange, Tariki ya 22 Nyakanga 2023, kuri ubu yamaze gusezerana imbere y’Imana muri Paroisse Cathederal ya Byumba. Ni ubukwe bwabaye Tariki ya 29 Nyakanga 2023.

Mudidi yabwiye Igicumbi News ko amaze igihe akundana na Solange none akaba yishimiye ko basezeranye kubana iteka ryose. 

Ati: “Narishimye ko tugiye kubana iteka ryose kuko twari tumaze igihe dukundana, ubukwe bwagenze neza, hari korari yitwa Roho Mutagatifu yaturirimbiye neza, hari n’umumama witwa Mukagasana nawe yatwambitse neza hose trwari dukeye na Decoration imeze neza”.




Mudidi yakomeje agira inama abasore gushaka bakava mu kuba ingaramakirambi. Yongeraho ati: “Nk’ubu unsubije mu busore nashaka mfite imyaka 25 kuko ni byo byiza”.

Mudidi ni umwe mu bafite Impano zo gukina Filime b’yumwihariko akibanda kuzigaruka k’ubuzima abicishije muri Filime yitwa Menya Wirinde, asanzwe ari n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisiza giherereye mu murenge wa Rukomo, mu karere ka Gicumbi.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: