Gicumbi: Ubuyobozi bw’Akarere bwifatanyije n’abaturage mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2026/2027

IMG-20260923-WA0168

Mu gishanga cya Cyamuhinda giherereye mu Kagari ka Rebero, Umurenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi, hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2026/2027, aho abaturage bifatanyije n’ubuyobozi mu gutera ibigori no kuganira ku buryo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2026, cyitabirwa n’abaturage bakorera ubuhinzi muri iki gishanga, abayobozi b’Akarere ka Gicumbi ndetse n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB.

Mu gutangiza iki gihembwe cy’ihinga, hatewe ibigori ku butaka bungana na hegitari zirenga 53, mu rwego rwo gushishikariza abaturage gukoresha neza ubutaka no guhinga hakurikijwe uburyo bwongera umusaruro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Perfaite, wari kumwe n’abakozi ba RAB ndetse n’abaturage bakorera muri iki gishanga.

Abaturage baganiriye na Igicumbi News bavuze ko guhinga bishyize hamwe bibafasha kongera umusaruro no guteza imbere ingo zabo. Gusa bagaragaje ko hakiri imbogamizi, cyane cyane izijyanye no kubona amazi yo kuhira imyaka no kurinda ibihingwa kwangizwa n’imvura nyinshi cyangwa amapfa.

Muzamuzi Jean Claude, umwe mu bahinzi bo muri aka gace, yavuze ko ikibazo gikomeye bafite ari ukubura uburyo buhoraho bwo kubona amazi yo kuhira.

Ati: “Turifuza urugomero rwo kudufasha kubona amazi yo kuhira muri kino gishanga, kuko tugira igihombo iyo imvura iguye ari nyinshi amazi akangiza imyaka, cyangwa hakaza igihe cy’izuba rikayumisha kuko tubura uko twuhira.”

Abaturage bakorera muri Koperative ikorera muri iki gishanga cya Cyamuhinda na bo bagaragaza ko kubona ibikoresho byo kuhira byabafasha gukomeza kubona umusaruro no mu gihe cy’izuba.

Perezida w’iyi Koperative yavuze ko ubushobozi bafite budahagije kugira ngo babashe gutunganya igishanga uko bikwiye, bityo bagasaba ubufatanye n’ubuyobozi mu gukemura ikibazo cy’amazi.

Ati: “Dufite ikibazo cy’ubushobozi bucye kuko tudashobora kwihaza muri iyi gahunda yo gutunganya iki gishanga. Twifuza ko nibura habaho ubufatanye n’abayobozi bakadukorera inyigo, ku buryo amazi y’iki gishanga twayakwirakwiza tukayafatira nibura ku musozi, cyane cyane ku gice cyo haruguru, tukabasha gukora imiyoboro myinshi kugira ngo amazi adufashe muri izi season zose.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gicumbi, Uwera Perfaite, yavuze ko abaturage bakwiye kubyaza umusaruro iki gihe cy’ihinga, bagakoresha ubuhanga bukwiye kugira ngo umusaruro uzabe mwiza.

Yavuze ko muri Gicumbi hari ubuso bunini buhingwa, bityo ko iki gihembwe gikwiye kwitabwaho cyane.

Ati: “Ubutumwa twaha Abanyagicumbi bose ni uko iki ari icyumweru cyo gutera. Ubuso duhurizaho ubutaka ni hegitari zirenga ibihumbi 33 na 250 buhingwaho ibihingwa bitandukanye, harimo ibigori, ibirayi, ibishyimbo, ingano ndetse n’imyumbati.”

Yongeyeho ati: “Ibyo ni ibihingwa bigomba kwibandwaho muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga muri uyu mwaka, tukabihinga neza dukurikije ubunyamwuga busobanutse kugira ngo tuzabone umusaruro, cyane ko twakererewe gutera.”

Ku kibazo cy’amazi abaturage bifuza ko gikemuka mu gishanga cya Cyamuhinda, Visi Meya Perfaite yavuze ko ari ikibazo kiri no mu bindi bishanga byo muri Gicumbi, birimo Walufu na Gatuna.

Ati: “Ikibazo cy’ibishanga ni ikibazo dufite muri rusange mu bishanga dufite, uhereye kuri Cyamuhinda, Walufu na Gatuna, kuko Gatuna yaravuzwe cyane, murabizi. Ni ibishanga twifuza ko bitunganywa ku buryo busobanutse.”

Yavuze ko hari imiyoboro y’amazi iri mu bishanga, ariko ko hakenewe inyigo zigaragaza uko yakoreshwa neza, kugira ngo amazi abashe gufasha mu buhinzi atateza imyuzure cyangwa ngo yangize inkombe z’imigezi.

Ati: “Hari imigende irimo, ariko nk’uko abaturage babivuga, bakeneye ko iyoborwa neza, igakorerwa inyigo, amazi akajyanwa aho yakoreshwa mu buhinzi adateje umwuzure cyangwa ikibazo, cyangwa ngo atware inkengero z’imigezi. Ibyo ni byo twifuza, kandi turashimira abaturage ko biteguye kuzadufasha.”

Uwera yavuze ko gutunganya ibi bishanga bisaba ubushobozi n’inyigo zihamye, ashimangira ko Akarere kakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo Cyamuhinda na cyo kibashe gutunganywa.

Ati: “Ni ibisaba ubushobozi ariko bigakorerwa n’inyigo. Igishanga cya Cyamuhinda twaragitanze muri Minisiteri y’Ubuhinzi, twifuza ko habonetse ubushobozi na cyo kigatunganwa. Tuzakomeza rero dukore ubuvugizi.”

Ku ruhande rwa RAB, Hirwa Elie, umukozi wa RAB ukorera kuri Station ya Rwerere, yasabye abahinzi gukomeza gushyira imbaraga mu gukoresha imbuto z’indobanure, inyongeramusaruro ndetse no kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa.

Ati: “Mushyire imbuto mu butaka cyane igihingwa cy’ibigori kuko ntibikenera imvura nyinshi, ariko n’ibindi bihingwa byaterwa. Ikindi kandi twese tuzi ibihingwa bihingwa ku butaka butubutse bishobora gutunga Abanyarwanda, ni yo mpamvu tugomba kubwitaho mu buryo bushoboka, dushyiramo inyongeramusaruro zuzuye kandi tugakoresha imbuto y’indobanure.”

Hirwa yakomeje asaba abahinzi kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa, avuga ko bushobora kubafasha mu gihe imyaka yangijwe n’ibiza.

Ati: “Ni ubutumwa buvuga ngo dufate ubwishingizi bw’ibihingwa. Impamvu dufata ubwishingizi ni uko iyo imvura ibaye nyinshi hari igihe imvura ituruka ku misozi ikaza igasenya, ariko iyo ufite ubwishingizi buragutabara. Ni na ko bigenda iyo imvura yaguye idutunguye ikangiza imyaka cyangwa iyo tuyibuze. Icyo gihe ubwishingizi buradutabara. Ni yo mpamvu tuvuga ngo abantu bishyire hamwe bafate ubwishingizi ku bihingwa byose, cyane ko habaho na nkunganire ya Leta.”

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Abakora ibi bikorwa bakunze kugaragaza ko ari bimwe mu bibafasha kubona ibitunga imiryango no kwiteza imbere.

Gutangira igihembwe cy’ihinga cya 2026/2027 mu gishanga cya Cyamuhinda byahurije hamwe abaturage n’ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa igikorwa cyo gutera imyaka, mu gihe hanagaragajwe ibikenewe kugira ngo ubuhinzi bukomeze gutanga umusaruro urambye.

Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News