Gicumbi: Imiryango 37 harimo iyabanaga mu makimbirane yasezeranye mu gutangiza Icyumweru cyahariwe Umuryango

file_000000006374820887903d84056ccb6f

Imiryango 37 yari imaze igihe ibana itarasezeranye mu mategeko, ndetse imwe muri yo ikaba yaragiranye amakimbirane, yasezeranye imbere y’amategeko mu muhango wo gutangiza Icyumweru cyahariwe Umuryango mu Karere ka Gicumbi.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, ubera mu Kagari ka Ngondore, Umurenge wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Witabiriwe n’abaturage bo mu Murenge wa Byumba n’abo mu bice biwukikije, abayobozi b’inzego z’ibanze, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ndetse na Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console.

Uyu munsi kandi wahuriranye n’ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe Irangamimerere, bityo ibiganiro byibanda ku kamaro k’umuryango utekanye, kubana neza no kugira amakuru y’irangamimerere yuzuye kandi yizewe.

Abasezeranye bagaragaje ibyishimo

Bamwe mu bagize imiryango yasezeranye bavuze ko guhabwa isezerano ryemewe n’amategeko byabashimishije, cyane cyane ko byabafashije gukemura bimwe mu bibazo bari bafitanye.

Umwe mu bagore bari mu miryango yasezeranye yavuze ko kuba yari atarasezerana n’umugabo we byatumaga bumva ko umubano wabo utari ufite icyerekezo gihamye.

Yagize ati: “Gusezerana ni byiza kuko bidukura mu bwigunge kandi ukamenya aho uhagaze. Iyo umaze gusezerana n’umugabo uhita wumva ko abaye uwawe. Tutarasezerana twari tubayeho nabi, yavugaga nanjye nkavuga, ariko aho twasezeraniye icyo abonye nanjye mbona ari icyanjye.”

Mayor wa Gicumbi yasabye imiryango kubahana no kuganira

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yasabye imiryango 37 yasezeranye gukomeza kubana neza, buri wese akagira uruhare mu kubaka urugo.

Yabasabye kujya bubahana ndetse bagaharanira kugira amahoro mu ngo zabo.

Ati: “Mwitaneho umwe ku wundi, yaba umugore cyangwa umugabo, mubwirane neza kandi muhorane amahoro iwanyu mu ngo. Mu rugo birasaba kuzuzanya, bigasaba ko buri wese agira uruhare mu kubaka urugo. Ntabwo urugo ruharirwa umwe gusa, ahubwo ni urwa buri wese. Mwubahana, mukuzuzanya mu byo mukora kuko bituma mugira urugo rwiza.”

Nzabonimpa kandi yavuze ko imwe mu mpamvu zishobora gutuma abashakanye bagirana ibibazo ari ukubura umwanya wo kuganira no gufatanya mu gukemura ibibazo.

Ati: “Impamvu ingo zisenyuka ni ukuburira umwanya uwo mwashakanye. Ntabwo mubona akanya ngo muganire. Niba ari ikibazo, mukiganireho. Mukwiye kujya inama mugafashanya kuko nabyo byubaka urugo.”

Guverineri yasabye abaturage kwitabira umurimo no kwita ku bana

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abateguye igikorwa ndetse n’abaturage bakitabiriye.

Yavuze ko ubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi bwagarukaga ku kamaro ko kugira umuryango utekanye, ushingiye ku kubahana, gufatanya no kwita ku mibereho y’abagize umuryango.

Ati: “Ndashimira buri wese wagize uruhare mu gutegura uyu munsi aho twaganiriye ku ngo zitandukanye ariko tugaruka ku muryango. Ariko nanone uyu munsi turizihiza Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere. Ibi byombi bigaruka ku kintu kimwe kivuga ngo tugire umuryango utekanye, kuko hari byinshi bikubiyemo.”

Guverineri Mugabowagahunde kandi yashishikarije abaturage kwitabira umurimo no gukoresha amahirwe ahari kugira ngo biteze imbere.

Yavuze ko abaturage bakwiye gushaka ibikorwa bibateza imbere, bakoresheje ubushobozi n’ubumenyi bafite, aho gutegereza ko amahirwe aza aturutse ahandi.

Yanasabye ababyeyi kurushaho kwita ku mibereho n’imikurire y’abana, no kubakangurira kwiga kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Ku rubyiruko, Guverineri yarusabye kwirinda ibikorwa bishobora kubangamira iterambere ryarwo, by’umwihariko imikino y’amahirwe n’urusimbi.

Minisitiri Uwimana yashimiye Gicumbi ku bikorwa by’irangamimerere

Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yashimiye Akarere ka Gicumbi kuba kari ku mwanya wa gatatu mu turere 30 mu bijyanye n’irangamimerere.

Yavuze ko ari intambwe ishimishije, ariko asaba ko bakomeza gukora kugira ngo amakuru y’abaturage yose aboneke neza kandi yandikwe mu buryo bwuzuye.

Ati: “Ndashaka kubasaba dushimire Akarere ka Gicumbi kari ku mwanya wa gatatu. Ni intambwe ishimishije dukomeje gushimira aka karere. Nubwo hari ibyo twishimira byagenzweho, turacyafite abaturage batanditse cyangwa bafite amakuru mu irangamimerere atuzuye, bakagorwa no kubona serivisi bifuza cyangwa gukoresha neza uburenganzira bwabo.”

Minisitiri Uwimana yasobanuye ko ari ngombwa ko buri Munyarwanda amenya akamaro ko kugira amakuru ye n’ay’umuryango we yuzuye kandi yizewe.

Yibukije kandi ko umwana wese uvutse ndetse n’umuntu witabye Imana bagomba kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, hakurikijwe uburyo bwashyizweho, kandi ko serivisi zo kwandikisha ivuka n’urupfu zitishyuzwa.

Ati: “Ni ngombwa ko buri Munyarwanda agira uruhare mu kumenya ko amakuru ye n’umuryango we aba yuzuye kandi yizewe. Agomba kumenya kandi serivisi afitiye uburenganzira n’uburyo bwo kuzibona. Turongera kwibutsa ko umwana wese uvutse kimwe n’umuntu witabye Imana bagomba kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere bikorerwa muri serivisi zo kwa muganga no ku biro by’akagari, kandi nta bwishyu bisaba.”

Imiryango yasabwe gukomeza kubaka umuryango utekanye

Igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cyahariwe Umuryango mu Karere ka Gicumbi cyasojwe n’ubutumwa busaba imiryango yasezeranye gukomeza kubana mu bwubahane, ubwumvikane no gufatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere ingo zabo.

Imiryango 37 yasezeranye imbere y’amategeko yibukijwe ko kubaka urugo ari inshingano ihuriweho n’umugabo n’umugore, kandi ko kuganira, gufashanya no kwita ku bana ari bimwe mu byafasha umuryango kugira imibereho myiza.

Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News