Gicumbi: Hagiye kubera imikino ya nyuma ya Kagame Cup mu majyaruguru

Ikipe y'umurenge wa Base mu mupira w'amaguru

Kuri iki cyumweru Tariki ya 07 Gicurasi 2023, mu karere ka Gicumbi, harabera imikino ya nyuma y’amarushanwa ya Kagame Cup ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Ikipe y’Umurenge wa Base ihagarariye Akarere ka Rulindo iracakirana n’iy’umurenge wa Kimonyi, ihagarariye Akarere ka Musanze mu mukino uribubere kuri Stade ya Gicumbi.

Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News umutoza w’Umurenge wa Base, Habimana Dieudonne uzwi nka Dioko yavuze ko bategereje ikipe bahura na yo ngo bayisezerere, bitewe nuko yizeye abakinnyi be.

Ati: “Twe twiteguye neza cyane kuko ni inshuro ya gatatu yikurikiranya tugera kuri final yo ku rwego rw’Intara. Ubwo rero turiteguye cyane dushaka kongera kwegukana iki gikombe bitewe nuko n’ubundi aritwe tugifite kandi abakinnyi banjye bameze neza ntakibazo bafite ntanurwaye ndatekereza ko tugomba guha ibyishimo abanya Rulindo”.



Amakuru Igicumbi News yamenye nuko iyi kipe irahagurukana abafana benshi mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, bikaba biteganyijwe ko basesekara mu karere ka Gicumbi saa tanu n’igice.

Ni mu gihe umutoza w’Umurenge wa Kimonyi, Munyemana Jean, yavuze ko nabo biteguye neza kandi ko bakeneye kuba bakwibikaho iki gikombe.

ati: “Ndatekereza ko ari umukino mwiza tuzakina kuko si ubwa mbere dukinnye, umwaka ushize twahuriye kuri final ariko baradutsinda. Gusa ndatekereza ko bitazongera kuko ubu turi mu mwiherero n’ubu kandi abakinnyi banjye bose bameze neza ndetse n’umwuka umeze neza ntakibazo kandi twizeye abanya-Musanze ko badushigikira, n’ejo baze ari benshi badukurikire maze natwe tubahe ibyishimo”.



Aganira na Igicumbi News, uhagarariye Umuco na Sports mu karere ka Rulindo Sibomana Donath, yavuze ko bishoboka ko kipe zihagarariye aka karere zizitwara neza.

Ati: “Abantu bose bagiye mu irushanwa baba bashaka kugera kure hashoboka natwe tugeze ku rwego rw’Igihugu byadushimisha ariko ntabwo twasuzugura n’aya makipe kuko nayo aritoza. Ikiriho nuko intara dushaka kuyirenga hanyuma amakipe twe yamaze kugera ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru dufite ikipe ya Bagabo ya Sitting volley ball yahariwe abafite ubumuga izakina kuri final, iya bagore ya basketball, ikipe ba bagabo volley ball ndetse n’iyabagabo mu mupira wa maguru”.

Sibomana ushinzwe sports muri Rulindo yavuze ko bagomba gutsinda kandi niba baratsinze abakomeye bategereje n’abandi  Kugirango bipime uko bahagaze.

Biteganyijwe ko imikino iratangira saa yine gusa uyu mukino wa Base na Kimonyi ukaba utegerejwe ku isaha ya Saa munani. Ni mu gihe ikipe ihagarariye Akarere ka Gicumbi ari ikipe y’Abagore ya Sitball irakina saa sita. Igicumbi News irabagezaho iyi mikino yose.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: