Huye: Leta yafashe icyemezo cyo guhagarika gushakisha abantu 6 bagwiriye n’ikirombe

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’aho mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, ikirombe cyacukurwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kigwiriye abantu 6, mu gihe cy’iminsi 16 Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ibashakisha ntihagira icyo bitanga. Ibi byatumye ibikorwa byo gucukura bihagarikwa kuko birimo no kwangiza ibidukikije.

Ni ubutumwa umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda, yacishije k’urukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 06 Gicurasi 2023, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yabonanye n’imiryango y’ababuze ababo.




“Maze basaba ko babona nta kindi cyakorwa uretse guhagarika gukomeza gucukura bashakisha kuko nyuma y’iminsi 16 amahirwe yo kuba bakiriho ntayo, kandi no gukomeza gucukura aho bageze muri metero 70 mu bujyakuzimu birimo no kwangiza ibidukikije”.

Mukuralinda yavuze ko ababuze ababo biyemeje gukora ikiriyo, kuva kuri uyu wa Gatandatu kugeza kuri iki cyumweru Tariki ya 07 Gicurasi 2023, maze ku itariki 09 Gicurasi 2023, bagakora umuhango wo gushyingura. Akomeza agira ati: “Guverinoma irabihanganisha kandi yiyemeje gukomeza kubaba hafi.”




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: