Gicumbi: Umugore yagiye kumesa agaruka asanga inzu abamo yakongotse

Ahagana saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa kane Tariki ya 11 Kanama 2023,  mu mudugudu wa Munini, Umurenge wa Kageyo, nibwo umugore wari ucumbitse mu nzu y’uwitwa Ndayisenga yagiye kumesera imyenda ku iriba, inzu acumbitsemo igashya igakongoka adahari bigakekwa ko ari Battery ya telephone yabiteye bari basize bacaginze bimwe bizwi nko gushitura.

Umwe mu baturanyi b’uru rugo yabwiye Igicumbi News uko bagenze. Agira ati: “Yari agiye kumesa hashize akanya inzu iba iracumbye turatabaza duhamagara REG nayo ihamagara Polisi ngo ize idutabare gusa ibintu byinshi byarimo imbere byari byamaze gushya uyu mugore yari yaraje kubamo acumbitse.”




Umuyobozi wa REG ishami rya Gicumbi, Ngendahayo Chrysologue yabwiye Igicumbi News, ko ayo makuru na bo bayamenye bakaba bakeka ko byatewe na Baterry ya telefone ishobora kuba yaraturitse iri ku muriro.

Ati: “Ayo makuru twarayamenye gusa harakekwa Battery ya telephone bari bacomotse twe nka REG nta bundi bufasha twamufasha ku byahiye uretse kumwihanganisha. Turasaba abaturage kwirinda ibintu byabangiriza ni bakoreshe charger ya telephone ntakindi ibyo bindi by’insinga ntibikwiye.”




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: