Gicumbi FC imanuye umurindi w’Abafana i Kigali, intego ni ukujya mu cyiciro cya mbere

Umuriro ugiye kwaka kuri Stade y’Umumena I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, hagati ya Gicumbi FC ivuga ko igomba gutahana intsinzi na Vision FC. Ni mu mukino wishiraniro utegerejwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023, saa cyenda.

Uyu ni umukino wa kane ari na wo wa  nyuma  mu itsinda ry’amakipe ane yabaye aya mbere yitwaye neza mu guhatanira itike yo yajya mu cyiro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Gicumbi FC ifite amahirwe menshi yo kujya mu cyiciro cya mbere kuko isabwa gutsinda gusa cyangwa ikanganya mu gihe Etoile De l’Est yo mu burasirazuba yatsinda amagaju FC.

Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko intego bafite ari ukurara Gicumbi FC igeze mu cyiro cya mbere.

ati: “Njye sinakwita igitangaza kubona Gicumbi FC iraye mu cyiciro cya mbere ahubwo no ku gikombe dushobora kugikoraho tukagitwara byashoboka. Njye numva iby’ingenzi ari ugutsinda kuko urabona imikino twakinnye n’Amagaju ndetse na Etoile De L’Est zitwa ko zari z’iy’iri imbere mu mikino yabanje twarayitsinze, bigaragara ko ikipe yacu yagaragaje ko ishoboye rero ntabwo cyaba ari igitangaza kuvuga ngo yatsinda cyangwa ngo ijye mu cyiro cya mbere. Ni ikipe yaba yarabikoreye kandi iyo urebye irakomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, kandi yashishikarije abatuye akarere ka Gicumbi kwitabira uyu mukino ari benshi kuko iyi kipe yabonye imodoka esheshatu za Coaster zo gutwara abafana bajya gufana  iyi kipe ku buntu nta kiguzi ndetse ashishikariza abatuye intara yose y’Amajyaruguru ko baza kubajya inyuma kuko gutsinda kwayo biza kuba ari ishema ku rwego rw’Intara.

Muri aya masaha  abafana ba Gicumbi FC, bari mu modoka berekeza i Kigali.

Mu makipe ane agomba kwitoranyamo abiri azamuka mu cyiciro cya mbere, hashingiwe ku mikino yakinanye hagati yayo, Etoile De L’Est niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10, Gicumbi FC n’Amagaju banganya amanota 7, Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2.

Uko amakipe aza kwesurana
Vision FC vs Gicumbi FC barakinira kuri stade Umumena, Amagaju vs Etoile De l’Est barakinira kuri  Stade y’i Nyagisenyi.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: