Ntibisanzwe: Umugabo yagiye kwiba yihinduye imbeba barayitwika irapfa

Donald Zulu wihinduraga imbeba

Umugabo bivugwa ko afite imyuka mibi kuko yajyaga kwiba mu mazu no mu maduka y’abantu akigira imbeba akabacucura utwabo. Kuri iyi nshuro ngo yinjiye mu iduka ry’umuntu yigize imbeba aho nyiraryo nawe bivugwa ko akoresha imyuka y’umwijima yafashe iyo mbeba arayica ayitwikira imbere y’abaturage.

Ibi byabereye mu mujyi wa Chipata, mu ntara y’Iburasirazuba bw’igihugu cya Zambia. Kuri uyu wa Gatatu Tariki 17 Gicurasi 2023, umugabo witwa Donald Zulu, yinjiye mu iduka ahita ahinduka imbeba yiba amakwaca ibihumbi cumi na bitanu(K15,000), arenga ibihumbi magana arindwi by’amanyarwanda(700,000Frw).

Inkuru dukesha Zambia Accurate  Information ivuga ko uyu mujura yakoresheje imbaraga z’umwijima, nyiriduka nawe uvugwaho gukoresha amadayimoni ngo yahise afata iyo mbeba ahamagara abaturage arangije agura Lisansi ayimenaho arayitwika ikongoka irimo kuvuza induru mu ijwi ry’umuntu.

Ntiraharamenyekana niba Donald Zulu wigize imbeba koko yapfuye muri iyo sura y’imbeba cyangwa akiriho gusa kuva byaba ntarongera kugaragara mu mujyi, dore ko nawe yari asanzwe ari mu bucuruzi bakomeye mu mujyi wa Chipata ufatwa nk’umwe mu mujyi itanu ikomeye muri Zambia.

@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: