Gicumbi: Imibiri 4 yabonetse y’abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2023, nibwo mu karere ka Gicumbi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 4 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu murenge wa Muko. Iki gikorwa kandi cyanahujwe no kwibuka abahoze ari abakozi ba Komini zabyaye akarere ka Gicumbi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma yo gushyira indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso cyubatswe ku biro by’Akarere ka Gicumbi, igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gicumbi, cyakomereje mu murenge wa Muko, mu gikorwa cyo guherekeza imibiri 4 y’Abatutsi yabonetse barimo 3 bari abakozi ba Leta. Nkuko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel mu kiganiro yahaye Igicumbi News.

Yagize ati: “By’umwihariko nuko twahereye ku karere aho twunamiye abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, noneho hari Mémoire nshya(Ikimenyetso cy’urwibutso) twujuje ku karere nabyo twari twarabibasezeranyije ubushize ubwo twibukaga ku karere, kugeza ubu rero twabashije kumenya amazina y’abantu 41 ari nabo banditse kuri icyo kimenyetso cy’urwibutso kiri imbere ya salle, uwo mwihariko watumye duhuza gushyingura mu cyubahiro abo bantu babonetse kuko batatu muri bo bari abakozi muri ayo makomine atandukanye yabaye akarere ka Gicumbi.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yakomeje abwira Igicumbi News ko icyo gikorwa cyagenze neza.

Ati: “Igikorwa cyagenze neza ariko kugenda neza n’ubundi bijyanye nuko cyateguwe k’ubufatanye na komite ya Ibuka, inzego z’ubuyozi guhera ku Mirenge, kugera ku miryango nayo twafashije guherekeza ababo babonetse nyuma y’imyaka 29 yose batazi aho bari, rero nabonye cyagenze neza kuko twabonye abashyitsi barimo Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Abadepite bakomoka hano na Musenyeri wa Kiliziya Gatulika yari ahari ndetse n’abandi bihaye Imana na bo dusanzwe twifatanye muri ibi bikorwa.”

Ubutumwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, bwibanze ku gufata mu mugongo no kwihanganisha imiryango yashyinguye abayo n’Abarokotse Jenoside bo muri aka gace no kubasaba kudaheranwa n’agahinda, bagaharanira gukomeza kwiyubaka no kubaho neza.

Guverineri Dancille kandi
yasabye ababyeyi kwigisha abato amateka nyakuri ya Jenoside no kubatoza gukura bakundana kandi  bakunda Igihugu. Anasaba urubyiruko gufata iya mbere mu kuvuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwifashishije imbuga nkoranyambaga.

Yakomeje yizeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Gicumbi, ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo bituruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, buvuga ko hari indi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994  yabonetse mu murenge wa Mutete, aho biteganyijwe ko izaherekezwa mu cyubahiro, Tariki ya 24 Gicurasi 2023. Ubuyobozi bw’aka karere bukaba bukomeje gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: