“Ntimugantinye ibitumbaraye, rimwe na rimwe biba birimo ubusa” Perezida Kagame

Perezida Kagame yagejeje ijambo ritangiza inama y’umushyikirano ku nshuro ya 19 irimo kubera muri Kigali Convention Center rigaragaza uko igihugu gihagaze.

Atangira iri jambo yagize. Ati: “Ndagira ngo by’umwihariko nshimire n’inshuti zacu z’igihugu zitandukanye n’abo dukorana byinshi ndetse bivamo amajyambere y’igihugu. Ibyo ni ibihugu bitandukanye bifasha amajyambere yacu. Ndagira ngo mbasuhuze, mbahe ikaze muri iki kiganiro.”

“Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu, nk’abantu bakwiriye kuba abantu bazima biyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n’igihugu.

Ibigomba kurwanywa barabizi. Ibya mbere, ni ibihereye ku mateka yacu, ibindi, ni ibyo dusangira n’abandi hanze y’igihugu cyacu. Birimo imico mibi, politiki mbi bagomba kubyumva kugira ngo bitatugiraho ingaruka bikatubuza kubaka igihugu cyacu uko bikwiriye. Urwo rubyiruko nirwo mbwira”.




Perezida Kagame avuga k’umutekano ndetse n’abashinja u Rwanda ko rufasha M23.

Yagize ati: “Mukore ubushakashatsi. Ntabwo u Rwanda rwigeze rugira uruhare muri iyi ntambara iri kuba muri Congo. Ndababwiza ukuri, ntabwo u Rwanda rwigeze rugira uruhare mu gutangiza iyi ntambara imaze iminsi muri Congo.

“Nureba uburyo aba bantu bahunga, uzabasha kumva neza ikibiri inyuma. Ahari hari umuntu wumvise ko ari umunyabwenge, ko aribwo buryo bwo kurangiza ikibazo cya M23 cyari gihari kuva mu 2012, kuko hari ibintu by’amoko, byo gusunikira aba bantu b’Abatutsi mu Rwanda kuko ngo ariho bakwiriye kuba. Bati Kagame ni Umututsi, ni Perezida w’u Rwanda, rero reka bagende bamusange.”




Perezida Kagame yagaye abaturanyi bo “Mu majyepfo no mu Burengerazuba bamaze iminsi bavuga amagambo asebya u Rwanda, avuga ko ntacyo bazageraho.

Perezida Kagame ati: “Ntimugantinye ibitumbaraye, rimwe na rimwe biba birimo ubusa. Hari ubwo haba harimo umwuka, muzi Balloon? Uba ukeneye urushinge ngo ibyari birimo uyoberwe aho bigiye.”

Perezida Kagame kandi yijeje abanyarwanda ko igihugu gifite umutekano. Ati: “Ku bijyanye n’umutekano wacu, mu gihe dutewe, nta muntu n’umwe nsaba uruhushya. Rero, igihugu kiratekanye kandi kizahora gitekanye”.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: