Gicumbi: Abantu barindwi bakubiswe n’inkuba umwe ahasiga ubuzima

Ahagana saa saba zo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu Tariki ya 26 Nzeri 2023, nibwo imvura nyinshi yaguye mu bice bitatandukanye by’Igihugu, birimo  no mu karere ka Gicumbi, aho mu Murenge ya Kaniga, inkuba yakubise umusore witwa Evode w’imyaka 23 ahita yitaba Imana.

Amakuru Igicumbi News yahawe na bamwe mu baturage bari aho byabereye avuga ko Nyakwigendera yari ari kumwe n’abandi bantu batandatu inkuba yabakubitanye bugamye muri hangari bashyiramo icyayi cyasoromwe.




Umwe mu baturage yabwiye  Igicumbi News ati: “Yavukaga muri Mukarange barimo kugenda rero imvura yaguye bajya kugama mu kidara gipimirwamo Ibyayi mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Bugomba hanyuma nibwo inkuba yabakuse maze nyine uwo musore we ahita apfa.”

Nyuma yuko inkuba ikubise aba baturage barindwi bahise bajya kuvurirwa ku kigo nderabuzima ariko umwe ahasiga ubuzima abandi batandatu ahagana saa kumi n’ebyiri nibwo bajyanywe ku Bitaro bikuru bya Byumba kugirango bakomeze kwitabwaho nkuko bamwe mu bo mu miryango yabo babibwiye Igicumbi News.




Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Kaniga, Théobald Kayiranga yemeje iby’aya makuru mu kiganiro yahaye Igicumbi News. Agira ati: “Bugamye mu kidara bapimiramo icyayi nuko inkuba irabakubita kuko yari nyinshi cyane gusa uko bigaragara bari bari ku rugendo uwo witabye Imana rero we n’uwo mu murenge wa Mukarange duhana imbibi.”

Gitifu Kayiranga yakomeje. Avuga ati: “Inama tugira abaturage, iyo imvura iguye nibura bakagiye bugama ahantu ubuzima bwabo butajya mu kaga kuko iyo urebye hangari zipimirwamo ibyayi ni ahantu imvura iyo iguye n’ubundi ishobora kukunyagira, ushobora kugama ahantu mu nzu hatashyira ubuzima bwawe mu kaga.”

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko iyi mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yahitanye ubuzima bw’umwana y’imyaka 6 wapfuye aguye mu mugezi mu karere ka Nyamagabe, yanasenye kandi amazu mu karere ka Huye.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: