U Budage: Abanya-Eriteria 228 batawe muri yombi nyuma gukubita abapolisi bakabagira intere

Abantu barenga 200 barwanya Leta ya Eriterea batawe muri yombi nyuma gusakirana na Polisi y’Igihugu cy’U Budage.

Ibi byabaye mu myigaragambyo yaje kuvamo ihohoterwa mbere yuko kuri uyu wa Gatandatu hagombaga kuba Iserukiramuco mu mujyi wa Stuttgart ryari ryateguwe n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Eritrea buyobowe na Perezida Isias Afwerki.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace yabwiye Igicumbi News ko bikekwa ko uyu mugabo, urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’ubusinzi.




Iyi mirwano yashyamiranyije abashyigikiye ubutegetsi bwa Eriteria n’ababurwanya, Polisi yaje kuyihagarika nayo barayadukira bayikubita amacupa, ibyuma n’amabuye.

Kugeza ubu Abapolisi 6 barwariye mu bitaro mu gihe abanya-Eriterea 228 batawe muri yombi bakaba bafungiye mu Budage.

Si ubwa mbere Abaturage b’igihugu cya Eriterea bakoze imyigaragambyo hagati yabo bari hanze y’igihugu cyabo kuko byaherukaga kuba muri Israel nabwo bakarwanya Polisi bakanayikubita.

Muri iyi myigaragambyo usanga hari ibihande bibiri kimwe gishyigikiye ubutegetsi buriho iwabo ikindi kiba kigizwe n’impunzi zahunze ubutegetsi bwa Perezida Afwerki bita ko abayoboresha igitugu kuva ku itariki 24 Gicurasi 1991 yajya k’ubutegetsi aho iki gihugu kibamo ishyaka rimwe arinaryo riri k’ubutegetsi.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace yabwiye Igicumbi News ko bikekwa ko uyu mugabo, urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’ubusinzi.




Évariste Nsengimana/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: