RIB yataye muri yombi umucungagereza ukurikiranweho gukubitira umukarani mu muhanda

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umucungagereza w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora(RCS), ukurikiranweho gukubitira umukarani mu muhanda.

Amashusho yashyizwe hanze k’urubuga rwa X n’uwitwa Brune Kirezi agaragaza umucungagereza asubira mu modoka ifite ibirango bya Guverinoma hafi ye hari umukarani utwaye ingorofani irimo amakese ya Fanta.



Kirezi Brune aya mashusho yayaherekesheje amagambo. Agira ati: “Uyu mugabo utwaye imodoka ya Leta bimutwaye umunota umwe kuri uyu munsi araza akubita uriya musore utwaye amakese ya Coca Cola ngo kubera ko uyu musore yari arimo agenda arwana n’umubyigano w’imodoka wari umeze nabi. Kuki byemerwa?. Gukubitwa urushyi rw’iki?”.

Urwego rw’Igihugu rw’Igorora rwahise rutangaza ko rugiye gukurikarana umukozi warwo kuko bibaye aribyo bitaba bikwiye umukozi wakagombye kuba ari ntangarugero.

Nyuma RIB yifashishije ayo mashusho yavuze ko yafashe uwo mucungagereza wa RCS mu gihe iperereza rikomeje. Iti: “Umucungagereza wa RCS ugaragara muri aya mashusho yafashwe mu gihe iperereza ryo kumenya uko byagenze rikomeje kugirango tubagezeho ibikurikiraho”. 



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: