Gicumbi: Minisitiri Nelly Mukazayire na ACP Rutikanga bifatanyije n’abaturage mu muganda usoza Nzeri

HTIb8ZUXEAA2lMe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026, mu gihugu hose habaye umuganda usoza ukwezi, igikorwa ngarukakwezi gihuza abaturage n’abayobozi mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage no kubungabunga ibidukikije n’ibikorwa remezo.

Mu Karere ka Gicumbi, umuganda wabereye mu Murenge wa Rubaya, aho abaturage bo mu Mirenge ya Rubaya na Cyumba bifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano ndetse n’abandi bayobozi mu bikorwa by’umuganda.

Muri abo bayobozi harimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, Abadepite ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye.

Umuganda wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri no gufata amazi

Muri uyu muganda, abaturage n’abayobozi bakoranye ibikorwa birimo guca amatarasi y’indinganire, gucukura ibyobo bifata amazi ndetse no kunoza imihanda y’amazi, mu rwego rwo gufasha kurwanya isuri no kubungabunga ubutaka.

Nyuma y’ibikorwa by’umuganda, abaturage bagiranye ibiganiro n’abayobozi, baganira ku bibazo bibangamiye imibereho yabo ndetse n’uruhare buri wese afite mu gukomeza guteza imbere aho atuye.

Muri ibi biganiro, hanatanzwe ubuhamya n’umwe mu rubyiruko wahoze mu biyobyabwenge, by’umwihariko kanyanga.

Uyu musore yavuze ko igihe yari akiri muri iyo ngeso yumvaga ko ubuzima bwe nta cyerekezo bufite, ariko nyuma yo gufata icyemezo cyo kuyireka, ubuzima bwe bukagenda buhinduka.

Yagaragaje ko kuva aretse ibiyobyabwenge yagiye yiteza imbere ndetse akaba amaze kugera ku rwego rushimishije mu buzima bwe.

Nzabonimpa Emmanuel yasabye abaturage gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye abaturage ba Rubaya ku bwitange bagaragaje mu kwitabira umuganda no gukorera hamwe ibikorwa bibateza imbere.

Yabasabye gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge, cyane cyane ko Gicumbi ari Akarere gafite imirenge imwe ikora ku mipaka, bityo abaturage bakaba basabwa kuba maso no gutanga amakuru ku gihe.

ACP Rutikanga yasabye abaturage kuba ijisho rya mugenzi wabo

Muri iki gice cyegereye umupaka wa Uganda ahakunze kuva Kanyanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, wari witabiriye umuganda, yibukije abaturage ubutumwa Polisi ikunze gutanga bugira buti: “Tugire umutekano, dukumira icyaha kitaraba; buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dutange amakuru ku gihe.”

Yasabye abaturage kutavuga iyi ntero gusa, ahubwo abagomba kuyumva no kuyishyira mu bikorwa, cyane cyane mu rwego rwo gukumira ibyaha bitandukanye.

ACP Rutikanga yavuze ko abantu bamwe bakora ibikorwa bitemewe bashobora kuba ari abo abaturage babana, bityo ko uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru ari ingenzi mu gukumira ibyaha.

Ati: “Iyo tuvuga tugire umutekano, aba ari uwacu n’uwa babana bacu, buri wese abe ijisho rya mugenzi we.”

Yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe, avuga ko umuntu utinya gutanga amakuru ku cyaha runaka ashobora kubimenyesha Polisi mu buryo bumworoheye, kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.

ACP Rutikanga yagarutse ku ngaruka z’ibiyobyabwenge

ACP Rutikanga Boniface kandi yagarutse ku ngaruka z’ibiyobyabwenge ku miryango no ku mibereho y’abaturage.

Yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, birimo kanyanga, rishobora kugira ingaruka ku mibanire y’abantu, ku bana ndetse no ku mibereho y’imiryango.

Ati: “Kanyanga zirimo gutera ingaruka nyinshi, abagore zirabazahaza ndetse n’abana bakagira ibibazo bitandukanye.”

Yasobanuye kandi ko umuntu ushaka guhinduka akwiye gufata icyemezo hakiri kare, mbere y’uko ibikorwa bye bituma afatwa n’inzego z’umutekano.

Ati: “Umuntu ushaka guhinduka yahinduka atarafatwa, ariko nitubigufatiramo tuzabanza tugire aho tukunyura kugira ngo uhinduke neza.”

Kanda hasi ukurikire uko byari byifashe:

https://m.youtube.com/watch?v=MjLSV9mkcas&pp=0gcJCS8MAYcqIYzv

Minisitiri Nelly Mukazayire yasabye abaturage gukomeza kubaka igihugu

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we yaganiriye n’abaturage ba Rubaya mu nama yabaye nyuma y’umuganda.

Yashimiye abaturage uruhare bagize mu muganda, avuga ko ibikorwa nk’ibi bitagomba kugarukira ku gukora imirimo gusa, ahubwo bikwiye no kuba umwanya wo kuganira ku bibazo bireba abaturage n’igihugu muri rusange.

Minisitiri Mukazayire yashimye kandi ubuyobozi bw’igihugu n’uruhare rwabwo mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati: “Ni byo twakoze ibikorwa by’umuganda, ariko tugomba no gufata umwanya tukaganira, ndetse tugashimira n’Imana kuba dufite ubuyobozi bwiza butumye tugera aho tugeze uyu munsi.”

Minisitiri Mukazayire yaburiye ku bintu bishobora guhungabanya imibereho y’abaturage

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage, Minisitiri Nelly Mukazayire yanagarutse ku bibazo bishobora kugira ingaruka ku mutekano n’imibanire myiza mu miryango.

Yibanze ku ikoreshwa nabi ry’ibyuma(inzoga za Likeli zitujuje ubuziranenge), mu makimbirane, asaba abaturage gufatanya kugira ngo ibikorwa bishobora guteza umutekano muke birindwe.

Ati: “Dufite ibintu bibiri bitwugarije bishobora gusenya ibi byose. Icya mbere ni ibi byuma. Umuntu wafashe icyuma mu rugo biba nabi, umugabo akanga umugore, umwana akanga ababyeyi. Ubu koko twemere twisenyere tureba? Ari twe tubyiyinjiriza. Dufatanye ikintu kitwa icyuma gicike burundu.”

Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu, kurinda umutekano no gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro.

Umuganda wasojwe no gusabana

Nyuma y’ibikorwa by’umuganda n’ibiganiro byahuje abaturage n’abayobozi, abitabiriye iki gikorwa basabanye ndetse banacinya akadiho, mu buryo busanzwe buranga ibikorwa by’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi.

Uyu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri wabaye umwanya wo gukora ibikorwa bifatika bifasha abaturage, ariko unaba n’umwanya wo kuganira ku mutekano, kwirinda ibiyobyabwenge, kubaka imiryango no gukomeza uruhare rw’abaturage mu iterambere ry’igihugu.

Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News