Gatsibo: Umukobwa yabyaye umwana ahita amuta mu musarani wo kwa muganga

Kuri uyu wa gatandatu Tariki 28 Gicurasi 2022, mu masaha ya mu gitondo, mu karere ka Gatsibo umurenge wa Kageyo, akagali ka Nyagisozi, umudugudu wa Kayego, nibwo Umukobwa witwa Niyigena Claudine w’imyaka 21 y’amavuko yabyaye umwana hanyuma akamuta mu bwiherero bwo kuri Centre de Sante ya Kageyo.

Umumyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagisozi, Habiyaremye Zacharie, mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News  yavuze ko uyu mukobwa ukiri muto yari agiye kubyara iyi nda ariko nta mugabo afite akaba arinda yatewe aba iwabo.



ati:”Yari yagiye kubyarira kuri Centre de Sante ariko ntabwo nanjye nari mpari nari nagiye mu muganda nasanze operation irimo kurangira ariko uwo mudamu byagaragaraga ko ari b’abakobwa bamwe bajya batwara inda ariko bari iwabo, agezeyo rero yabyaye arangije ahita ahitira mu bwiherero hari umuganga ukora muri Laboratoire yaramukurikiranye yumva ajugunyemo ikintu ahita amufatira aho baramuzana bahamagara polisi bakurikiranye bagiyemo hasi kureba basanga umwana yapfuye”.

“Ubwo imodoka y’akarere yaje imujyana kuri RIB na ko gahinja kugirango bajye kugakorera isuzuma mu bipimo rero bagafashe basanze kari kavukanye ibiro bibiri birengaho amagarama magana cyenda bivuze ko yari umwana wari wujuje condition zo kuvuka”.



Gitifu yakomeje avuga ko uyu mukobwa yari uwo mu kagari ka Gituza umudugudu wa Mpama akaba ariho yavukaga mu gihe yari aje kubyarira kuri cCentre de Sante ya Kageyo.

Gitifu Zacharie arakasaba abantu kureka kwihekura. Agira  ati: “Nkuko amategeko abiteganya kwihekura ni icyaha kibi kandi ntabwo ari byiza ko umuntu yakwihekura niyo umuntu yatwara inda akaba atayikunze agomba kwakira ubuzima bagiyemo kandi ikingenzi nuko bagomba kwirinda, abantu bagomba kwirinda kandi no kwiyubaha ndetse kubaha Igihugu no kubaha Imana ibyo byose rero birasaba kugirango abantu b’urubyiruko aho hose bumve ko icyi cyaha ari kibi bakabaye bamenya kwirinda kandi bakifata aho bagategereza igihe cyabo cyageze bakubaka izabo”.

Kuri ubu Nigena Claudine afungiye kuri RIB station ya Kageyo mu gihe arimo gukorwaho iperereza.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: