Gicumbi: Moto y’umurenge yibwe iburirwa irengero

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ipikipiki isanzwe ifasha inzego z’umutekano mu murenge wa Muko yibwe n’abantu iburirwa irengero.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 28 Gicurasi 2022, ahagana saa moya za mu gitondo na saa moya n’igice, aho iyi Moto yibiwe mu murenge wa Muko, Akagari ka Rebero, mu mudugudu wa Kirundi.

Umwe mu baturage bari hafi aho yibiwe baganiriye na Igicumbi News, yavuze ko iyi moto bari bayiguze nk’abaturage ubundi bayiha inzego z’umutekano ngo ziyifashishe mu bikorwa byo gucunga umutekano.



Ati: “Iyi Moto yaguzwe n’abaturage mu musanzu wa bo bayiha Dasso mu rwego rwo kubafasha mu gihe havutse ibibazo noneho rero ukuriye inkeragutabara mu murenge ubwo yari ayifite habayeho kurangara baba barayitwaye ubu na n’iyi saha ntabwo iraboneka”.

Kanda hasi ukurikire uko babisobanura:

“Kubera ku murenge nta modoka ihaba iyi pikipiki yakoraga akazi kenshi cyane kuko sinavuga ngo n’ibi n’ibi igamije ariko nko kugeza abantu kuri station ya RIB, igakoreshwa mu bintu bya mitiweli, kumenya abasibye amarondo kubera ko umurenge ari mugari”.

Igicumbi News kandi yavuganye na Sector Commander(Ukuriye inkeragutabara k’umurenge), Bangirinama Innocent wari ufite iyi moto yabuze, avuga ko yari ayifte agiye kuyifashisha ngo icyure ibikoresho ayiparitse ahantu agaruka asanga yibwe.



Ati: “Nari ngiye gutwara ibikoresho umurenge wari watiye kuri ADEPR noneho nza guparika hagati y’iminota nka cumi na cumi n’itanu imbere ya ga santere hafi y’umuryango rwose hari haparitse n’andi ma Moto nanjye ndaparika ngiye mu gikari nari nshyiriye urufunguzo umu Dasso yari amaze kumpa ngo nkingure nkuremo umugozi wo kuzirikisha ibikoresho, mpindukiye ngiye kureba Moto mba ndayibuze nsanga abahungu barayicomokoye ariko abayibye bahise bafatwa hari uwari wasigaye aducunga n’uwari wagiye kuyideposa nawe yarafashwe”.

Uyu Sector Commander Bangirinama yavuze ko iyi Moto mu basanzwe yari isanzwe ikoreshwa na we ndetse na Dasso.

Ati: “Yari isanzwe ikoreshwa na njye uhagarariye inkeragutabara mu murenge ndetse n’urwego rwa Dasso ariko njye najyaga kuyifata ubuyozi bw’umurenge bubizi”.

Amakuru kandi avuga ko muri uriya murenge n’ubusanzwe ibikorwa nk’ibi by’ubujura biharangwa cyane kuko atari ubwa mbere ubu bujura buhavuzwe ndetse hakaba hari n’amakuru avugwa ko hari hashize iminsi harimo kwibwa amatungo y’abaturage nk’uko byatangajwe  na Bangirinama.

Kugeza kuri ubu iperereza rirakomeje mu rwego gushaka uburyo iyi moto yaboneka kuko itari yaboneka na nubu nubwo hari abamaze gutabwa muri yombi. Moto yibwe ifite ibirango(Plaque), RF 805 F.



Emmanuel Niyonizera Moustapba/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: