Gakenke: Inkongi yibasiye ikigo cy’ishuri umunyeshuri umwe ahasiga ubuzima

Ahagana saa kumi zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 20 Mutarama 2024, Mu Murenge wa Rushashi, mu karere ka Gakenke, nibwo mu kigo cya EAV Rushashi TSS cyafashwe n’inkongi y’umuriro yadukiriye icyumba abanyeshuri b’abahungu bararamo(Dortoire) umwe ahasiga ubuzima undi avunika umugongo, ni mu gihe hari n’uwahuye n’ihungabana.

Igicumbi News yavuganye n’umuyobozi wa karere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko bakeka ko iyi nkongi y’umuriro yaba yaturutse kuri Transfer iri hafi y’ikigo. Kuri ubu bakomeje ibikorwa by’ubutabazi.

Kanda hasi ukurikire ikiganiro twagiranye na Mayor wa Gakenke:

Ati: “Ni Drotoire yararagamo abanyeshuri makumyabiri yafashwe n’inkongi y’umuriro umwe ahita ahasiga ubuzima undi nawe wagize ikibazo arimo kubabara umugongo ari mu bitaro bya Ruli niho twamwohereje turimo kugenda tumukurikirana, aka kanya batubwiraga ko bagiye kumunyuza mu cyuma kugirango bamusuzume barebe ko ntaho yangiritse. Urumva ni inzu yubatswe ku buryo bwa etaje uko basohokaga babyigana undi nawe yagize ikibazo kihahamuka.




 Abo nibo bagize ikibazo gikomeye cyane ariko n’abandi bafite agahinda, urumva birababaje niba umubyeyi yarohereje umwana kwiga bakamushyira umurambo nawe urabyumva ni inkuru ibabaje gusa gukurikirana biracyakomeje kugirango bamenye ngo byagenze bite?. Ntakintu na kimwe wabasha kuvuga gusa abatekinisiye barimo kubikurikirana ariko urebeye inyuma ni Installation  y’amashanyarazi yabiteye”.

Mayor yakomeje avuga ko akarere kababajwe n’ibyabaye ndetse ubuyobozi bwa Minisiteri y’uburezi burimo kujyayo kandi kuri icyo kigo hakaba hari n’izindi nzego zitandukanye kugirango bahumurize abanyeshuri.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’ubuyobozi bw’akarere avuga ko abararaga muri icyo cyumba barimo gutizwa imyenda yo kwambara. Umunyeshuri witabye Imana yigaga muri Level ya gatatu akaba yavukaga mu karere ka Kayonza, abandi babiri  harimo uwahuye n’ihungababana ndetse n’uwavunitse umugongo baracyarimo kwitabwaho n’abaganga.






Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: