Gicumbi: Abagizi ba nabi biraye mu rutoki rw’umuturage bararutema insina zose bazisiga hasi

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 19 Mutarama 2024, mu masaha ya mu gitondo, mu Mudugudu wa Kirara, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko, mu karere ka Gicumbi, nibwo Umuturage witwa Iyamuremye Jean Bosco, yamenye amakuru ko urutoki rwe barutemye dore ko aho ruherereye atari aho atuye.

Amaze kubimenya yahise yitabaza ubuyobozi kugirango bukurikirane abakoze ayo mahano ariko kugeza ubu ntawurafatwa iperereza riracyakomeje.

Igicumbi News ikimara kumenya ay’amakuru yavuganye na Ny’ir’ugutemerwa urutoki maze mu gahinda kenshi. Agira ati: “Nari najyanye umurwayi kwa muganga yari yakomeretse mutwara nka saa moya n’igice z’umugoroba, ngeze kwa muganga umuntu ndategereza ngo barangize kumuvura musubiza mu rugo rwe. Nageze mu rugo nka saa tanu ndaryama, mbyuka mu gitondo bampamagara ngo imibyare bayimazeho.”




Igicumbi News yavuganye n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarera ka Gicumbi  Uwera Parfaite, avuga ko kugeza ubu ny’ir’urutoki nta muntu akeka baba bafitanye amakimbirane ariko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane ababyihishe inyuma.

Kanda hasi ukurikire ikiganiro twagiranye na Iyamuremye:

Ati: “Uwo muturage yabyutse urutoki rwe barutemye, Umuturage nta muntu n’umwe akeka, nta muntu azi bari bafitanye ibibazo. Urumva rero ikigomba gukorwa ni iperereza kugira ngo hamenyekane ababikoze. Ikindi ni ugukora Inama n’Abaturage b’Umudugudu kugira ngo bigishwe kubana neza, umuntu ashobora kuba agufitiye urwango utabizi, ashobora kuba agufitiye inzika ko wenda ufite ibyo bitoki byiza, byose ni ugukora Ubukangurambaga mu baturage bakagira ubugwaneza, bakagira ubumwe, bakagira ugushyirahamwe, ntakindi! naho ubundi nta n’umwe atubwira ko akeka kuko ubundi yakagombye kuba atanga n’ikirego ngo hakorwe Iperereza.”




Meya Parfaite yakomeje atanga ubutumwa avuga ko ibikorwa by’urugomo n’iby’urwango bidakwiye kugaragara mu baturage batuye Akarere ka Gicumbi.

Ati: “Ubutumwa ni ukubwira abaturage ngo bareke ibikorwa by’urugomo , n’iby’urwango. Mu by’ukuri navuga ko binateye ubwoba gufata urutoki ukarutema, yaba ari ukwihimura ku muntu cyangwa se kumwanga rwose ntabwo bikwiriye mu banyagicumbi. Ni ibintu biteye isoni!. M’uby’ukuri buri wese akwiriye kubona ko bidahesheje ishema Abanyagicumbi.”

Yongeyeho Kandi ko Abaturage bagomba kwigishanya bakirinda amakimbirane ayariyo yose ashobora kuba yateza ibibazo hagati yabo ndetse n’abayobozi bakegera Abaturage bagafatanya gukemurira hamwe ibibazo ibyaribyo byose byabangamira Abaturage bigatuma bakora ibibi.




Évariste Nsengimana/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author