Burundi: Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro cyavuze ku makuru avuga ko abasore n’inkumi bakundana bagiye kujya babisorera

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro mu gihugu cy’u Burundi, Office Burundais des Recettes(OBR), cyabeshyuje itangazo rimaze iminsi rikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko abasore n’inkumi bakundana(Couples), bazajya babitangira imisoro, kivuga ko ibyo ari ibinyoma.

Iri tangazo ry’igihuha ryavugaga ko Abasore n’inkumi bakundana bazajya batanga imisoro hagendewe ku ntara batuyemo aho abatuye mu mujyi wa Bujumbura babeshyaga ko bazajya basoreshwa ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Burundi(50,000Fbu) asaga hafi ibihumbi cumi na birindwi by’amanyarwanda(17,000,Frw).




Ryakomezaga rivuga ko abatuye mu Ntara ya Gitega arinaho hari umurwa mukuru wa Politike bazajya basora ibihumbi mirongo itatu by’amafaranga y’u Burundi(30,000 Fbu) angana n’ibihumbi icumi by’amanyarwanda(10,000Frw).

Naho ngo abatuye mu z’indi Ntara iri tangazo ryavugaga ko bagombaga gusora ibihumbi makumyabiri by’amarundi (20,000Fbu) asaga ibihumbi birindwi by’amanyarwanda(7,000Frw), ngo keretse abatuye mu Ntara ya Kirundo na Mwaro bagombaga kujya basora ibihumbi birindwi magana atanu by’Amarundi(7500Fbu) angana n’amafaranga ibihumbi bibiri magana atanu by’amanyarwanda(2500Frw).

Itangazo OBR yemeje ko ari ikinyoma ryasoza rivuga ko abasore n’inkumi bagomba gusora bitarenze kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 z’ukwa kabiri 2024. Umunsi usanzwe warahariwe abakunda uzwi nka Saint-Valentin.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: