Umukobwa yakoze ubukwe na Bus avuga ko yayihebeye
Yeline Lizbeth Patiño, umukobwa w’imyaka 35 ukomoka muri Colombia, amaze iminsi ari kuvugwa cyane kubera gukora Ubukwe na bisi zitwara abagenzi muri Bogotá, umurwa mukuru w’icyo gihugu.
Patiño avuga ko akunda cyane imodoka zitwara abagenzi, by’umwihariko bisi zikora ku murongo wa A60/F60 wa TransMilenio. Uyu murongo ukorera mu bice bitandukanye bya Bogotá, aho bisi zijya mu cyerekezo kimwe zigaragaza F60, mu gihe izisubira ku rundi ruhande zigaragaza A60.
Uyu mugore avuga ko gukunda ibinyabiziga byatangiye akiri muto. Yatangaje ko ubwo yari afite imyaka 10 yigeze kugira amarangamutima akomeye ku bisi yo mu mujyi yavukiyemo, mbere y’uko nyuma yaje gukundwa cyane n’ibinyabiziga bya TransMilenio.
Mu gihe cyakurikiyeho, Patiño yaje gushyira imbere cyane umurongo wa A60/F60. Yasobanuye ko atari bisi imwe yihariye akunda, ahubwo ko amarangamutima ye areba bisi zose zitwara icyapa cyangwa nimero A60 cyangwa F60. Ku bwe, nimero 60 ni yo ihuza izi modoka zose.
Ubukwe bw’ikigereranyo
Inkuru ya Patiño yamenyekanye cyane ubwo yakoraga umuhango w’ubukwe na Bus. Uwo muhango warimo imyambaro y’umweru ndetse n’ibindi bimenyetso bisanzwe bijyana n’ubukwe, birimo impeta n’umutsima w’ubukwe.
Mu bisobanuro yigeze gutanga ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ubuhamya bwe budashingira ku kuba yarakunze imodoka imwe ifite nimero yihariye, ahubwo ko yumva afitanye isano n’ibinyabiziga byose bikorera kuri uwo murongo.
Mu 2025, Patiño yanongeye gukora umuhango wo kwizihiza ibyo yise isabukuru y’umwaka umwe w’iyo “mibanire”. Icyo gihe yakoze urugendo muri imwe muri bisi za A/F60 ndetse akora n’ibindi bikorwa byo kwibuka uwo munsi.
Avuga ko akunda ibinyabiziga ku buryo budasanzwe
Patiño yakoresheje ijambo mechanophilia asobanura uburyo yumva akunda ibinyabiziga. Ni ijambo rikoreshwa mu gusobanura gukururwa mu buryo budasanzwe n’imashini cyangwa ibinyabiziga.
Gusa uyu mugore yagiye asobanura ko amarangamutima ye adashingiye gusa ku isura cyangwa ku mikorere ya bisi. Avuga ko yumva izo modoka nk’aho zifite umwihariko wazo kandi ko nimero 60 ari ingenzi cyane mu buryo afata uwo mubano.
Mu bihe bitandukanye, Patiño yanagiye avuga ko akomeza kugira imibanire isanzwe n’abagabo, ndetse ko kuba afite amarangamutima akomeye kuri bisi bitavuze ko atifuza kugira umuryango mu buryo busanzwe.
Yongeye gushyira urukundo rwe kuri gahunda ya F60
Mu ntangiriro za Nzeri 2026, Patiño yongeye kuvugwa cyane nyuma yo kwerekana igishushanyo cya bisi ya F60 yishushanyije ku mubiri. Igishushanyo kigaragaza bisi ikora kuri uwo murongo ndetse n’inyandiko ijyanye na F60 na Portal Américas.
Yagaragaje icyo gishushanyo nk’ikimenyetso cy’uko akomeje gukomera ku byo avuga ko ari urukundo afitiye uwo murongo wa TransMilenio.
Aratinya ko umurongo wa 60 ushobora kuzimira
Ubu Patiño afite indi mpamvu ituma asaba ko A/F60 idakurwaho. Avuga ko yamenye ko mu gihe kiri imbere uyu murongo ushobora kuvaho mu rwego rwo gutegura uburyo bushya bwo gutwara abantu hakoreshejwe gari ya moshi yo mu mujyi.
Mu kiganiro cyatangajwe ku wa 17 Nzeri 2026, yavuze ko afite impungenge ko uwo murongo ushobora guhagarikwa mu gihe kiri munsi y’imyaka ibiri. Icyo ashaka, nk’uko yabitangaje, si ngombwa ko inzira ikomeza kuba uko iri ubu, ahubwo asaba ko nimero “60” yakomeza kuboneka ku bisi za TransMilenio mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yeline avuga ko arimo gushaka abantu n’imiryango bamushyigikira, barimo abanyamategeko, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abandi bantu bavuga ko bafite amarangamutima asa n’aye ku bintu cyangwa imashini.
Intego ye ni ugukusanya ubufasha n’imikono bishobora gutuma ubuyobozi bwa serivisi zitwara abagenzi butekereza ku buryo nimero 60 yakomeza kubaho, nubwo imikorere y’umurongo yaba yahindutse.
Kuri Patiño, iyi nimero ntifatwa nk’ikimenyetso gisanzwe cyerekana aho bisi ijya. Yifuza ko yakomeza kugaragara ku modoka za TransMilenio kuko ayihuza n’amateka y’umubano avuga ko amaze imyaka myinshi afitanye n’ibinyabiziga.
Inkuru ye yakomeje gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangazwa n’uburyo avuga ibyiyumvo bye, mu gihe we akomeza gushimangira ko ibyo avuga abifata nk’iby’ukuri kuri we.
