Burundi: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu bane

Abantu bane bahasize ubuzima abandi barakomereka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota Land Cruiser. Iyo mpanuka yabereye ahazwi nko mu Gatereni, muri zone ya Kinzanza, komine Gitanga, mu ntara ya Rutana.

Amakuru aturuka ahabereye iyo mpanuka avuga ko iyo modoka yagonze igiti. Nyuma y’iyo mpanuka, Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge mu Rutana wahise utabara abakomeretse.

Abakomerekejwe n’iyo mpanuka bahise bajyanwa ku bitaro by’akarere k’ubuvuzi ka Gihofi, hakoreshejwe imbangukiragutabara, aho bari gukurikiranwa n’abaganga.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author