Gicumbi: Hagaragajwe ibyagezweho muri Manda y’imyaka itanu y’Inama Njyanama y’Akarere
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026, ku biro by’Akarere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo kumurika ibyagezweho mu gihe cy’imyaka itanu Inama Njyanama y’Akarere imaze mu nshingano, kuva mu 2021 kugeza mu 2026.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, akaba ari na we mboni y’Akarere ka Gicumbi, uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Jean Maurice, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, inzego z’ibanze, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere.
Muri iki gikorwa, abitabiriye babanje gusura no kureba ibikorwa bitandukanye byagezweho ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.
Mu byagaragajwe harimo umusaruro w’ikawa ikorerwa mu Karere ka Gicumbi, uburyo abanyeshuri bakoresha mudasobwa mu masomo yabo hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’udushya mu gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro.
Muri ibyo bikorwa kandi hagaragajwe igikoresho cyifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro zishobora guterwa na gaz ikoreshwa mu gutegura amafunguro. Iki gikoresho cyakozwe na Kaminuza y’Ubugeni n’Ikorananuhanga ya Byumba(UTAB).
Ibyibanzweho muri manda y’imyaka itanu
Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, hamwe na Komite y’Akarere, yamurikiye abaturage ibikorwa byagezweho mu gihe cy’imyaka itanu bamaze mu nshingano.
Muri iyi manda, hibanzwe ku bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kuzamura ubukungu ndetse no kongera ibikorwa remezo mu bice bitandukanye by’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko muri iyi myaka itanu hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage no kunoza imibereho yabo.
Yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere ku ruhare bagize mu gutuma ibyo bikorwa bigerwaho, avuga ko ubufatanye bwagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ibikorwa by’iterambere.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimye uruhare rw’Inama Njyanama
Uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri uyu muhango yavuze ko iki gikorwa cyari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, kwisuzuma no kugeza ku baturage ibyagezweho mu gihe cy’imyaka itanu.
Yagize ati: “Kuri uyu munsi mwiza wo kumurika ibikorwa abajyanama bagizemo uruhare muri manda y’imyaka itanu iri kugana ku musozo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yifatanyije n’abajyanama b’Akarere ka Gicumbi muri uyu muhango wo gusubiza amaso inyuma, kwisuzuma no kumurikira abaturage ibikorwa by’ingenzi byagezweho.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa byagezweho muri iyi myaka bishimishije kandi ko byaturutse ku bwitange n’ubufatanye hagati y’abajyanama, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.
Ati: “Nta gushidikanya ko ibi bikorwa byaturutse mu bwitange no mu bufatanye bw’abajyanama n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gicumbi ndetse n’abaturage b’aka karere.”
Yashimiye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi ku ruhare bagize mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu muri manda y’imyaka itanu.
Yavuze ko nubwo ibyagezweho bishimishije, urugendo rwo guteza imbere igihugu n’abaturage rugikomeje.
Ati: “Nubwo ibyagezweho muri iyi myaka itanu bishimishije, urugendo rwo guteza imbere igihugu muri rusange n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi rurakomeje.”
Yagaragaje ko igihugu gifite intego yo kubaka umuturage ushoboye, utekanye kandi ufite ubushobozi bwo kubona ibyo akeneye, ashimangira ko kugira ngo iyo ntego igerweho bisaba uruhare rwa buri wese mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’igihugu.
Ku bajyanama bifuza gukomeza gukorera abaturage muri izi nshingano, uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabibukije ko amarembo agifunguye kandi ko inzira ari iya demokarasi, aho ubutegetsi butangwa n’abaturage kandi bugakorera abaturage binyuze mu matora yegereje aciye mu mucyo no mu bwisanzure.
Guverineri yashimye ibyagezweho
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Jean Maurice, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuba bwarateguye igikorwa cyo kumurikira abaturage ibyagezweho muri manda y’imyaka itanu.
Yagize ati: “Ndabashimira kuri iki gikorwa cyiza mwateguye uyu munsi cyo kumurika ibikorwa Inama Njyanama y’Akarere kacu ka Gicumbi yagezeho muri iyi myaka itanu ishize.”
Guverineri yavuze ko iki gikorwa cyari ingenzi kuko cyatanze umwanya wo kureba aho Akarere ka Gicumbi kavuye, kwishimira ibyagezweho no gukuramo amasomo ku bitagezweho kugira ngo ibikorwa bizakurikira birusheho kunozwa.
Ati: “Uyu aba ari umunsi w’ingenzi wo kumenya aho Akarere kavuye hanyuma tukishimira ibyagezweho, ariko nanone tugakuramo amasomo tukigira ku byo tutabashije kugeraho kugira ngo ubutaha tuzarusheho gukomeza imikorere n’imiyoborere.”
Yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere, Inama Njyanama, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage ku ruhare bagize mu bikorwa by’iterambere byagezweho.
Mugabowagahunde yavuze ko gukorera hamwe biri mu byafashije Akarere ka Gicumbi kugera ku ntego kari kihaye, ashimangira ko ibyagezweho bikwiye kwishimirwa, mu gihe ibitaragerwaho na byo bigomba gukomeza gukorerwa kugira ngo bigerweho.
Minisitiri Ingabire Paula yashimye iterambere rya Gicumbi
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimye ibyagezweho n’Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu.
Yashimiye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, abagize Inama Njyanama, abagize Komite y’Akarere, inzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu bikorwa byagezweho.
Ati: “Ndashimira cyane Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, abagize Inama Njyanama, abagize Komite y’inzego z’ibanze hamwe n’abafatanyabikorwa, by’umwihariko abamaze kutugezaho ibyagezweho muri iyi manda y’imyaka itanu ishize.”
Minisitiri Ingabire yavuze ko kuba imboni y’Akarere ka Gicumbi ndetse akaba akurikirana ibikorwa byako, bimuhesha umwanya wo kubona impinduka zagiye zigerwaho.
Yagize ati: “Ngirango turemeranya ko ibyo twabonye n’ibyo twumvishije ari ibintu bishimishije kandi nk’umwe mu bantu bafite amahirwe yo gukurikirana ibikorwa by’Akarere kandi nkaba ndi mboni y’aka karere, ndahamya ko dufite impamvu yo kwishimira ibyo tumaze kugeraho nka Gicumbi.”
Yavuze ko ibyagezweho bitagarukira ku mibare iri muri raporo gusa, ahubwo ko bigaragarira mu mibereho y’abaturage no mu iterambere ry’Akarere.
Ati: “Ibyagezweho ntibigarukira no mu mibare ya raporo gusa, iyo mibare igenda igaragarira mu iterambere n’imibereho myiza abaturage ba Gicumbi bagenda bageraho umunsi ku wundi.”
Amazi n’amashanyarazi byongereye ubwikorezi
Imibare yatanzwe muri iki gikorwa igaragaza ko mu Karere ka Gicumbi abaturage bafite amazi meza yegerejwe hafi yabo bavuye kuri 89% bagera kuri 94%.
Ku bijyanye n’amashanyarazi, abafite amashanyarazi na bo biyongereye, ava kuri 74.5% agera kuri 81.6%.
Muri iyi manda y’imyaka itanu kandi hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri birenga 800, bikaba biri mu bikorwa byagaragajwe mu rwego rw’ibikorwa remezo byagezweho muri aka Karere.
Mu gusoza iki gikorwa, bamwe mu bari bakitabiriye bashimye ibyagezweho n’Inama Njyanama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, ndetse banagaragaza icyifuzo cy’uko abagize Komite y’Akarere basoje manda bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.
Bamwe muri bo bavuze ko bifuza ko iyi kipe yazongera kugaruka, bayigereranya n’ikipe ihora itsinda.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
