Umuryango wafashe umurambo uwujyana ku iduka ry’umugabo ubereyemo nyakwigendera amafaranga kugirango amwishyure

Mu gace ka Bondeni my ntara ya Nakuru mu gihugu cya Kenya, habereye akavuyo nyuma yuko abo mu muryango w’umugabo witwa Richard Ogendi, w’imyaka 60, wapfuye mu byumweru bibiri bishize, bafashe umurambo we bakawujyana ku iduka ry’umugabo wari umurimo ideni ry’ibihumbi magana ane y’amashilingi(400,000KSH) akabakaba Miliyoni enye z’amanyarwanda(4,000,000 Frw), basaba ko yamwishyura bakabona kumushyingura.



Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kiravuga ko abo mu muryango wa Nyakwigendera bari baretse kumushyingura bizezwa n’umurimo ideni kuryishyura bakabona amafaranga yo gutegura ibikorwa byo kumuherekeza bwa nyuma.

Aba baruvuga ko isanduku irimo umurambo bazayikura ku iduka ry’umubereyemo ideni aruko abishyuye akaba ariho bazakura amafaranga yo kumushyingura.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: