Burera-Gahunga: Umugabo arakekwaho kwica nyirakuru w’imyaka 88 y’amavuko.

Mu kagari ka Gisizi mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, umugabo witwa Niyonsenga Sematabaro ,  arakekwaho kwica nyirakuru witwa Nyirarugero Anne Marrie  w’imyaka 88 yamavuko amuhora imitungo.

Uwo mwuzukuru we ngo yatashye nimugoroba, ahita atabaza abaturanyi ababwira ko yagiye kugaburira nyirakuru akanga kwitaba, gusa ngo bageze mu nzu bamubaza ibiryo yari agiye kumugaburira arabibura.

Umwe mu baturage bageze ku murambo mbere yagize ati: “twagezemo tumubaza ibiryo arabibura,  umukecuru tumukuyeho ibyo yari yarayemo tumubonaho ibikomere mu ijosi yapfuye, mbaza Niyodusenga nti cyangwa wamwishe ati oya ahita yiryamira ku buriri.”

 Undi nawe wahageze mbere yagize ati:” umukecuru yari afite ukuguru kumwe adashobora gushaka ibimutunga nuko hanzurwa ko abana n’umwuzukuru akazahabwa inzu ye namara gupfa none rero ashobora kuba yamwishe ngo ayibone vuba.”

Umuyobozi w’akagari ka Gisizi NIZEYIMANA Davide avuga ko uwo mugabo ukekwaho kwica nyirakuru  ngo yari amaze iminsi mike afunguwe aho nabwo ngo yari akurikiranweho kubuza umutekano uwo mukecuru ,  ubwo yari yagurishije intama ze akanatema insina .

Ati:” nibwo yari afunguwe nabwo azira kubuza umukecuru umutekano nyuma ahabwa imbabazi none urabona ko n’ubundi yakomeje guteza ibibazo by’umutekano gusa nanone yahise ajyanwa kuri polisi.”

Ababyeyi bageze mu zabukuru bo muri uyu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera , baravuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo kubera abana bari kubica babahora kutabaha iminani nayo bavuga ko badafite.

KURIKIRA UKO BYAGENZE  MU BURYO BW’AMAJWI N’AMASHUSHO.