Musanze: Umwana yasanzwe mu mugozi yapfuye

Mu karere ka Musanze,  umwana wo mu karere ka Ngororero wari  umaze igihe yaraburiwe irengero,  yasanzwe mu rugo rw’uwamureraga aziritse umugozi mu ijosi yapfuye.

Uyu ngo mushiki we yari amaze igihe yaramubuze, uyu munsi aza gutungurwa no guhamagarwa abwirwa ko musaza we yapfuye yiyahuye, akavuga ko atiyumvisha ukuntu umwana w’imyaka 16 yakwiyahura, akanavuga ko uburyo yiyahuyemo budasobanutse aho ngo bamusanze apfukamye aziritse umugozi mu ijosi apfukamye.

Aragira ati: “Nari maze  igihe muhamagara akanga gufata terefone , noneho uyu munsi haza kumpamagara numero imbwira ko musaza wanjye yapfuye nta nubwo nahamagawe wenda naho yabaga, njye ntabwo nemera ko yiyahuye kuko yari apfukamye aziritse umugozi mu ijosi .”

Uyu avuga ko aho musaza we yabaga ari kumwinginga ngo afate umurambo ajye gushyingura kandi hataraboneka ibisubizo byo kwa muganga ngo agashaka kumwumvisha ko yiyahuye kandi bitaremezwa.



Undi muturage  wari uri mu bitaro  bya Ruhengeri aje aherekeje umuryango wagize ibyago nawe avuga ko atiyumvisha ukuntu umuntu wiyahuye yasanzwe afukamye n’umugozi mu ijosi.

Ati: “erega baje bashaka no kumuduterera ngo twabonye umuntu wacu ngo  barigendeye kandi hataramenyakana icyamwishe oya Rwose RIB nikore iperereza ryimbitse.”

HAGENIMANA Ismael wareraga DUKUZUMUREMYI Venuste wapfuye avuga ko yakiriye uwo mwana amuhawe n’inshuti yamubwiye ko uwo mwana atishoboye nuko ngo yemera kumurera nkuko asanzwe abikorera abandi bana b’abakene  akavuga ko nawe yatunguwe n’urupfu rw’uwo mwana kuko  agiye mu kazi ngo yamusize ari muzima .



Ati: “Umugore yinjiye aho inkoko ziba niko guhita akubitana n’uwo mwana aziritse umugozi mu ijosi yapfuye , urumva umugore wanjye ararwaye none se niwe waba yamwishe kandi arwaye?.”

Umuyobozi w’akagari ka Mpenge k’umurenge wa Muhoza avuga ko yigereye ku murambo w’uwo mwana abona uziritse umugozi mu ijosi.

Umuryango wa DUKUZUMUREMYI Venuste  urasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyaba kishe umwana wabo kuko ngo batiyumvisha ukuntu yakwiyahura, abandi bakavuga ko n’abagiraneza barera abana bakwiye kujya babafasha babanje kumenya imiryango yabo.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: