AS Kigali FC yasezereye KMC FC iyitsinze ibitego 2-1

Mu mikino ya CAF Confederation Cup, AS Kigali FC yasezereye KMC FC iyitsindiye muri Tanzania 2-1
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2019, saa 14:00 nibwo uyu mukino watangiye ubera kuri stade ‘Uwanja wa Taifa’ iri mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Abakinnyi ba Eric Nshimiyimana batangiranye inyota yo gushaka igitego hakiri kare kuko umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Byanamuhiriye umukinnyi wo hagati Kalisa Rachid afungura amazamu yari arinzwe na Djuma Kaseja ku munota wa 29 ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ahawe umupira na Nsabimana Eric Zidane.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’umujyi wa Kigali iyoboye umukino n’igitego kimwe ku busa, inaha icyizere abayiherekeje itsinda igitego cya kabiri bakiva kuruhuka, igitego cyatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane.
Kinondoni Municipale Council bita KMC FC yihariye umukino mu gice cya kabiri ariko ntiyatahana intsinzi kuko muri bibiri yatsinzwe yaje kwishyuramo kimwe.
Ni kuri penaliti yabonetse ku munota wa 87 ku mupira Michel Rusheshangoga, penaliti yinjizwa neza na myugariro Yussuf Ndikumana ukomoka i Burundi.
AS Kigali yabonye itike yo gukina ijonjora rya kabiri izahangana n’izarokoka hagati ya Proline Academy yo muri Uganda na Masters Security Football Club yo muri Malawi. Umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wahuje AS Kigali na KMC FC yo muri Tanzania warangiye Kalisa Rachid na Nsabimana Eric Zidane bafashije ikipe ihagarariye u Rwanda gukomeza mu ijonjra rya kabiri nyuma yo gutahana intsinzi y’ibitego 2-1.