APR FC irishije Noheli nabi abafana ba Rayon Sports

Ibitego bya Byiringiro Lague na Manzi Thierry byahesheje APR FC gukomeza kuyobora Shampiyona irusha amanota atandatu mukeba, Rayon Sports, ni nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu.

APR FC yatunguranye ikinisha kapiteni wayo Manzi Thierry na Imanishimwe Emmanuel, bombi byari byatangajwe ko bavunitse ndetse batari mu bakinnyi 18 bitabazwa ku mukino.

Iminota ibanza y’umukino yaranzwe n’amakosa menshi no kwigana ku mpande zombi kugeza ubwo Byiringiro Lague yafunguraga amazamu ku munota wa 19, ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina, Ndizeye Samuel ananirwa kuwukuraho.

APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Niyomugabo Claude ku munota wa 24, ariko Byiringiro Lague warebanaga n’izamu arawuhusha.
Ku munota wa 40 Omborenga Fitina yongeye kwinjirana ubwugarizi bwa Rayon Sports agera mu rubuga rw’amahina, atanga umupira kuri Byiringiro Lague wateye mu izamu, Kimenyi afata neza umupira.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Nshimiyimana Amran asimbura Commodore Olokwei mu gihe Nizeyimana Mirafa yahaye umwanya Ciza Hussein.

Nyuma y’iminota itatu igice cya kabiri gitangiye, APR FC yahise ibona ikarita itukura kuri Byiringiro Lague wakiniye nabi Rutanga Eric agahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yaje isanga iyo yabonye ubwo yiyamburaga umupira yishimira igitego yatsinze mu gice cya mbere.

Umutoza wa APR FC, Erradi Mohamed Adil yakoze impinduka za mbere havamo Manishimwe Djabel hinjiramo Buteera Andrew ku munota wa 55 mu gihe nyuma y’umunota umwe, Niyomugabo Claude yahaye umwanya Mushimiyimana Mohammed.

Mugisha Gilbert wasimbuye Iranzi Jean Claude ku munota wa 60, yatumye Rayon Sports irushaho gusatira ndetse ku munota wa 67 ibona uburyo bw’ishoti ryatewe na Michael Sarpong, umunyezamu wa APR FC afashe umupira ntiyawukomeza arawuruka, Bizimana Yannick agiye kuwushyira mu izamu, Rwabugiri arawumutanga.

Mugunga Yves wasimbuye Danny Usengimana ku munota wa 68, yafashije APR FC gusatira iturutse inyuma mu gihe ku munota wa 75 Ciza Hussein yateye ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ariko umunyezamu Rwabugiri Umar awukuramo.

Nyuma y’iminota ibiri APR FC yatsindiwe igitego na Mugunga Yves ku mupira wari ukuwemo na Kimenyi Yves, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira mu gihe ikosa ryakorewe kuri uyu mukinnyi wa APR FC na Ndizeye Samuel ku munota wa 87, ryavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Manzi Thierry ku mupira w’umuterekano.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC isoza imikino ibanza ya Shampiyona iyoboye urutonde n’amanota 37, irusha amanota atandatu Rayon Sports igumye ku manota 31.

Nyuma y’umukino bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari mu gahinda bashinja umutoza wabo gupanga ikipe nabi ntakinishe Mugheni Fabrice hagati mu kibuga arinaho Rayon Sports yarushijwe.

Ni mu gihe abafana ba Apr Fc bishimiraga intsinzi bavuga ko bahaye Abarayons noheli ndetse bamwe bakemeza ko igikombe ari icyabo nyuma yo gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu ku ikipe ya Rayons Sports ibakurikiye k’urutonde rwa shampiyona.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yanyagiye Mukura Victory Sports iyisanze i Huye, ibitego 4-2, Marines FC itsinda Musanze FC 1-0 mu gihe AS Muhanga yanganyije ubusa ku busa na Sunrise FC.

@igicumbinews.co.rw