Amateka ya Lucky Dube wapfuye kuri iyi tariki

Lucky Philip Dube.Lucky Philip Dube yavutse ku wa 3 kanama 1964 yitaba Imana tariki 18 ukwakira 2007.

Dube yavukiye ahitwa Ermela muri Afurika Yepfo,Ababyeyi be batandukanye ataravuka,yarezwe na nyina gusa,ari na we waje kumwita Lucky kuko ivuka rye ryabaye nk’igitangaza nyuma yo kubura urubyaro.

Dube yavukanye n’abavandimwe babiri gusa,Thandi na Patric,yakuriye kwa Nyirakuru Sarah ariwe muntu yavugaga ko ari uw’ingenzi kuriwe ,yatangiye kuririmba muri korari akiri mu mashuli abanza kumyaka 18,yinjiye mu itsinda rya mubyara we ryitwaga Love Brothers ryacurangaga injyana y’ikizuru (Zuru Pop Music) akorana na bo arubumu ebyiri ari na bwo yatangiye kwiga icyongereza.

Ubwoyakoraga arubumu ye ya gatanu,uwamufashaga muby’amajwi yamugiriye inama ko yahindura injyana akaririmba Rege(Reggae),iyi njyana yatumye agira abafana benshi biramutungura.

Philip,yafataga Jimmy Cliff na Peter Tosh ba abanyajamayika(Jamaica)nk’ikitegererezo muri muzika, yatangiye inganzo ifatiye kuri politike yibanda cyane cyane Ku irondaruhu ryari mugihugu cye,Mu w’1984 yakoze arubumu yambere ya Rege(Reggae)yise Rastas Never Die.

Ukurwanya ironda ruhu kwe ryiswe Apariteyide(Apartheid) kwatumye arubumu ye itwikwa gasa ntiyacitse intege yakomeje guhanga no gukora ibitaramo bitandukanye,azanogukora indi arubumu yise Think about the children yamugize ikirangirire ku isi mu njyana ya Rege(Reggae).

yatsindiye ibihembo byinshi nka Oktvawards mu w’1989,ku ndirimbo yitwa Prisoner ndetse umwaka wakurikiyeho yahawe ibindi bibiri ku ndirimbo yitwa House of exile.

Mu w’1993 yakoze indi arubumu yise Victims yaje kugurishaho kopi(copies)zigera kuri miriyoni,uyumugabo yahawe ibihembo mpuza mahanga nk’icyoyakuye muri Ghana, mu w’1996 yanabaye kandi umuhanzi wambere mwiza mpuza mahanga(international artist of the year).

Yakoranye ibitaramo n’abahanzi batandukanye nka Oconnor ,Peter Gabriel na Sting.

Lucky Dube yanagaragaye mu mafirime nk’iyitwa Voice in The Dark,Getting lucky na Lucky Strikers Back.

Dube yakoze indirimbo nyinshi munjyana zitandukanye nka Mbaganga,Africans na Reggae.

Yasuye igihugu cya Uganda muri 2003,yaje kandi mu Rwanda muri 2004.

Ku wa 18 ukwakira 2007 ubwo yari mumodoka ye ya Chrysler 300c ni bwo yishwe icyo gihe Police yatangaje ko ashobora kuba yarishwe arashwe n’abashakaga kwiba imodoka ye gusa ngo ntibari bamumenye,ngo baketse ko yaba ari umunyanijeriya,Abagabo batanu ni bo bafashwe mubakekwaga,ariko batatu muri bo ni bo bahamwe n’icyaha.

Ku wa 31 werurwe 2009 babiri muri bo bagerageje gutoroka ariko bahita bafatwa, Lucky Philip Dube yiciwe I Johannesburg, asiga abana barindwi.

Kuri iyi tariki abakunzi be baribuka imyaka 12 ishize atabarutse.

Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

NGABITSINZE Ferdinard/igicumbinews.co.rw