Abasirikare bakekwaho guhohotera abaturage bagiye kuburanishirizwa aho byabereye

Nyuma y’amasaha make hamenyekanye Inkuru y’abasirikare batatu bakekwaho guhohotera bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kangondo II, mu Murenge wa Remera, mu Mujyi wa Kigali; kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 03 Mata 2020 saa yine baraburanishirizwa mu ruhame.

Abaturage bivugwa ko bahohotewe bumvikanye muri bimwe mu bitangazamakuru bavuga ko hari abakubiswe.

Kuri uyu wa 02 Mata 2020, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), Lt Col Innocent Munyengango, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ryari rigikomeje, kandi ko mu gihe kitarambiranye ibyavuyemo bizashyirwa ahabona, kuko ubugenzacyaha bwa gisirikare bukomeje kubikurikirana.

Lt Col Munyengango yashimangiye ko ibyaha abo basirikare bakekwaho bikomeye ku buryo bidakwiye kwihanganirwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, by’umwihariko ku musirikare wa RDF.

Mu gihe cyose gishize, RDF yakunze kugaragaza kutihanganira amakosa cyangwa ibyaha bishobora gukorwa n’abasirikare bayo, aho akenshi abakekwaho ibyaha byo guhohotera abaturage bagiye baburanishirizwa aho ibyaha byabereye mu ruhame.

@igicumbinews.co.rw