“Imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza” Perezida Kagame abwira abayobozi bakuru barahiye

Ku gicamunsi cyo Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 07 Werurwe 2023, nibwo Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru baheruka gusyirwaho, Ku wa mbere Tariki ya 05 Werurwe 2023, barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugabo mukuru w’Ingabo Lt Gen Muganga Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi na Komiseri Mukuru wa RCS, Brig Gen Evariste Murenzi.

kanda hasi usome ubu butumwa:



Ni umuhango wabereye muri Village Urugwiro. Perezida Kagame yasabye abarahiye gufatanya bakanuzuzanya kugirango bateze imbere igihugu.

Ati “Imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano bitewe n’uko hafi byose cyangwa ibyinshi tuba tubikorera igihugu n’Abanyarwanda. N’ibindi binyura mu buryo bw’ubufatanye, abantu mu nzego zitandukanye bagomba gufatanya, bakuzuzanya kugira ngo igihugu kigezweho ibyo kiba giteze ku bayobozi”.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: