Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodge mbere y’inama ya OIF

Screenshot_20261112-121017

Kuri uyu wa Kane Tariki 12 Ugushyingo 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bageze i Phnom Penh, umurwa mukuru w’Igihugu cya Cambodge, aho bagiye mu ruzinduko rw’akazi ruzabanziriza kwitabira inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Cambodge iri kwitegura kwakira abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bigize uyu muryango, bazahurira i Phnom Penh mu bikorwa byibanda ku bufatanye hagati y’ibihugu bikoresha Igifaransa, iterambere rirambye n’ibibazo byugarije amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko rwa Leta muri Cambodge, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026, mbere yo kwitabira inama ya OIF. Uru ruzinduko rwateguwe ku butumire bw’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni.

Mu ruzinduko rwe, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’Umwami Norodom Sihamoni, ndetse n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida wa Sena na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet.

Ibiganiro bizibanda ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Cambodge, no kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byarushaho kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye. Hanateganyijwe gushyirwaho no gusinywa inyandiko z’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.

Uru ruzinduko rufite kandi igisobanuro mu rwego rwa dipolomasi, kuko ruje mu gihe ibihugu byombi byitegura kwitabira ihuriro mpuzamahanga rihuza ibihugu bikoresha Igifaransa, rizabera muri Cambodge.

Inama ya 20 ya OIF izaba kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh. Izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abahagarariye ibihugu binyamuryango ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’uyu muryango.

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kongera gushora imbaraga mu mahoro kugira ngo habeho iterambere risangiwe n’umutekano urambye.”

Abazayitabira bazaganira ku buryo ibihugu byakongera imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye amahoro, guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, gushimangira imikorere y’imiryango ihuza ibihugu no guteza imbere iterambere rirambye.

Kuri Cambodge, kwakira iyi nama ni amateka akomeye kuko ari ubwa mbere iki gihugu cyakira inama nk’iyi kuva cyaba umunyamuryango wa OIF mu 1993.

Uru rugendo rwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kandi ruje mu gihe OIF ikomeje kugira uruhare mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, umuco, uburezi, ubufatanye mu bukungu no guteza imbere ibiganiro bya dipolomasi hagati y’ibihugu biyigize.

Inama izabera i Phnom Penh izaba umwanya ukomeye wo kongera kurebera hamwe icyerekezo cy’uyu muryango no gushaka ibisubizo bihuriweho ku bibazo byugarije ibihugu biwugize ndetse n’isi muri rusange.

Uretse ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bikoresha Igifaransa, iyi nama izanitabirwa mu rwego rw’amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, uzayobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ine, kuva mu 2027 kugeza mu 2030.

Aya matora azaba ku wa 16 Ugushyingo 2026, aho Umunyamabanga Mukuru uriho, Louise Mushikiwabo, uhagarariye u Rwanda, ahatanira manda ya gatatu. Mu bahanganye na we harimo Juliana Amato Lumumba, umukandida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse na Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wo muri Romania.

Aya matora akurikiwe n’ishyaka rikomeye rya dipolomasi, cyane cyane hagati y’u Rwanda na RDC, nyuma y’uko Kinshasa igaragaje ko itifuza ko Mushikiwabo yongera gutorerwa kuyobora uyu muryango.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bigize OIF ni bo bazagira uruhare mu guhitamo uzayobora uyu muryango mu myaka ine iri imbere.