Umusaza w’imyaka 77 yishwe n’umusore bapfa umukobwa w’imyaka 24

Screenshot_20260925-081726

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Matovu, wari umwe mu bayobozi n’abashinze itsinda rya Afrigo Band, yapfuye afite imyaka 77 nyuma yo gukomereka bikomeye mu gitero cyabereye mu gace ka Kibuli, mu mujyi wa Kampala.

Matovu yapfuye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, nyuma yo kujyanwa ku Bitaro bya Kibuli ahagana mu masaha ya mu gitondo. Polisi ya Uganda yatangaje ko yari yakomeretse bikomeye, ariko abaganga ntibabashije kurokora ubuzima bwe.

Amakuru yatangajwe na Polisi avuga ko ibyabaye byabereye ahitwa Kibuli Market Zone B, mu gice cya Makindye. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Matovu yari yasuye umukobwa witwa Rose w’imyaka 24, ku nzu amukodeshereza bararana, aho bivugwa ko bari basanzwe bafitanye umubano.

Polisi ivuga ko ubwo Matovu n’uwo mukobwa bageragezaga kuva aho bari bari mu masaha ya saa 5:30 za mu gitondo, bahuye n’undi musore bivugwa ko yari asanzwe afitanye umubano n’uwo mukobwa ariko akababazwa n’uko acudika n’uwo musaza.

Hakurikiyeho imirwano hagati y’abo bagabo, maze Matovu arakomereka bikomeye. Polisi ivuga ko kugeza ubu ikiri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko iyo mirwano yatangiye, uwateye Matovu icyo yakoresheje ndetse n’ibyabaye byose mbere na nyuma y’icyo gikorwa.

Umuntu wari hafi y’aho hantu yahise atabara Matovu, maze umugenzi wari ufite moto amujyana ku Bitaro bya Kibuli kugira ngo ahabwe ubufasha bwihutirwa. Nyuma y’aho ni bwo yaje gutangaza ko yapfuye azize ibikomere yari yagize.

Polisi yataye muri yombi umukobaa wari kumwe na Matovu kugira ngo afashe mu iperereza. Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko yitwa Rose Tusiime.

Umusore ukekwa kuba yaragize uruhare muri iyo mirwano we yahise ava aho byabereye. Polisi yatangaje ko yamaze kumenya uwo ukekwaho icyaha kandi ko iri kumushakisha kugira ngo afatwe abazwe ku ruhare rwe muri ibyo byabaye.

Polisi kandi yashimangiye ko amakuru ari gutangazwa ku cyateye iyo mirwano akiri ay’ibanze, bityo ko hakiri gukorwa iperereza mbere y’uko hasobanuka neza uko urupfu rwa Matovu rwabaye. 

Moses Matovu yari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki w’abahanzi bakoresha amatsinda acuranga imbonankubone(Live Band) muri Uganda. Yari umwe mu bashinze Afrigo Band mu 1975, itsinda ryaje kuba rimwe mu matsinda yamaze igihe kirekire kandi azwi cyane muri Uganda.

Mu myaka isaga 50 yamaze muri Afrigo Band, Matovu yakoze nk’umuhanzi uririmba, umucuranzi wa saxophone, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umuyobozi w’itsinda. Yagize uruhare mu gufasha Afrigo Band gukomeza kubaho no gukuramo abahanzi bashya mu bihe bitandukanye.

Yatangiye umwuga w’umuziki mu myaka ya 1960, nyuma aza gukorana n’andi matsinda arimo Police Band na Cranes Band, mbere yo kugira uruhare mu ishingwa rya Afrigo Band mu 1975.

Urupfu rwa Moses Matovu rwabaye igihombo gikomeye ku muziki wo muri Uganda, aho yari amaze imyaka hafi 60 akora umwuga w’ubuhanzi. Afrigo Band yari imaze kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe mu 2025, Matovu akaba yari akiri umwe mu bantu bayoboye iryo tsinda.

Polisi ya Uganda yatangaje ko iperereza rigikomeje, ndetse ko inzego zishinzwe umutekano zikomeje gushakisha ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa. Abaturage basabwe kwirinda gukwirakwiza amakuru ataragenzurwa mu gihe iperereza rigikomeje.

Moses Matovu ateganyijwe gushyingurwa i Kyanja ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Uganda byabitangaje.