Umusifuzikazi Mariyanna ufite uburanga butangaje yabaye ikiyobyebwenge mu bakinnyi bo mu makipe yo mu Butaliyani
Amakipe umunani yo mu mupira w’amaguru mu Butaliyani yasabye ko umusifuzi wungirije witwa Marayanna atongera gushyirwa ku mikino yayo, nyuma y’uko havuzwe impungenge zjyanye n’uko kuba hafi y’umurongo w’ikibuga bishobora kurangaza abakinnyi mu gihe cy’imikino.
Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Gazzetta dello Sport, kivuga ko ayo makipe yagaragaje ko kuba uyu musifuzi wungirije ari ku ruhande rw’ikibuga bishobora gutuma bamwe mu bakinnyi batita ku mukino uko bikwiye.
Umusifuzi wungirije aba afite inshingano zikomeye mu mukino, zirimo gufasha umusifuzi mukuru gukurikirana ibibera hafi y’imirongo y’ikibuga, kumenya abakinnyi bari mu mwanya wa hors-jeu(abaraririye) ndetse no gutanga ibimenyetso bifasha mu gufata ibyemezo.
Muri iki kibazo ariko, impamvu ivugwa ntishingiye ku makosa y’imisifurire asanzwe atangwaho ibirego, ahubwo amakuru yatangajwe avuga ko ikibazo cyibanda ku kuba uyu musifuzi ashobora kurangaza abakinnyi kubera uburanga bwiza bwe.
Icyifuzo cy’ayo makipe, kiramutse cyemejwe n’inzego zishinzwe imisifurire, gishobora guteza impaka ku bijyanye n’uko abasifuzi bagomba gutoranywa ku mikino itandukanye. Mu mupira w’amaguru, abakinnyi n’amakipe basabwa gukina bubahiriza amategeko, mu gihe abasifuzi na bo bagomba gukora akazi kabo nta vangura.
Iki kibazo kije mu gihe imisifurire mu mupira w’amaguru w’u Butaliyani ikomeje gukurikiranwa cyane. Mu mezi ashize, habaye impaka nyinshi ku mikorere y’abasifuzi ndetse no ku buryo abasifuzi batoranywa ku mikino ikomeye. Hari n’iperereza ryibanze ku birego by’uko hashobora kuba harabayeho kwivanga mu itoranywa ry’abasifuzi, nubwo ibyo birego bitandukanye n’ikibazo kivugwa kuri Marayanna.
Kugeza ubu, icy’ingenzi ni uko icyifuzo cy’amakipe umunani cyo kutongera kubona Marayanna ku mikino yayo kitagomba gufatwa nk’aho uyu musifuzi yahanwe cyangwa yagaragajweho amakosa n’urwego rushinzwe imisifurire.
Niba koko ayo makuru yemezwa n’inzego zibishinzwe, hazakomeza gutegerezwa kumenyekana niba Marayanna azakomeza guhabwa imikino yo mu marushanwa y’u Butaliyani ndetse n’uko abayobozi b’imisifurire bazasubiza iki cyifuzo cy’amakipe.
Iki kibazo kandi cyongeye kuzamura ikiganiro ku ruhare rw’abasifuzi b’abagore mu mupira w’amaguru w’abagabo, aho bamwe basanga bagomba guhabwa amahirwe angana n’abandi basifuzi, mu gihe abandi bibanda ku mikorere yabo mu kibuga aho kureba igitsina cyabo.
