Perezida Museveni yanenze ababyeyi baka inkwano nyinshi bigatuma abasore batinya gushaka
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye ababyeyi guhindura imyumvire ku nkwano basaba igihe abakobwa babo bagiye gushyingirwa, avuga ko amafaranga n’amatungo menshi asabwa bishobora gutuma urubyiruko rutinya cyangwa rwigiza inyuma gahunda yo kubaka ingo.
Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026, ubwo yari yitabiriye umuhango w’ubukwe bw’umwe mu bayobozi ba Leta wabereye mu Karere ka Kiruhura, mu Burengerazuba bwa Uganda.
Mu ijambo rye, Perezida Museveni yavuze ko hari imiryango ishyira imbere inyungu z’amafaranga n’amatungo igihe umukobwa agiye gushyingirwa, ibintu yavuze ko bidindiza urubyiruko rushaka kubaka imiryango.
Yavuze ko bidakwiye ko ababyeyi bafata abana babo nk’isoko ryo gushakiraho umutungo, ahubwo ko buri mubyeyi akwiriye gukora kugira ngo yiteze imbere aho gushingira ku nkwano.
Perezida Museveni yatanze urugero ku muryango mugari w’Abanyankole, avuga ko hari aho usanga hasabwa inkwano nyinshi zirimo n’inka nyinshi, ibintu ashimangira ko bishobora gutera urubyiruko kwanga cyangwa gusubika gushyingirwa kubera ubushobozi buke.
Yibajije impamvu hari ababyeyi bumva ko umutungo ugomba guturuka ku gushyingira abana babo, aho gushaka ubundi buryo bwo kwiteza imbere binyuze mu mirimo n’ibikorwa bibateza imbere.
Yagize ati: “Mwebwe Abanyankole rwose muri kwangiza abaturage. Babyeyi, kuki muri kugurisha abana banyu? Ikibazo ni iki? Inka 16, sinzi n’izindi uko zingana zose musaba. Kuki mukwiriye gushakira umutungo ku bana banyu? Kuki mutakora mukiteza imbere?”
Abanyankole ni umwe mu miryango minini igize abaturage ba Uganda, bakaba bagereranywa hafi na 10% by’abaturage b’icyo gihugu. Mu muco wabo, kimwe no mu yindi miryango imwe n’imwe yo muri Uganda, inkwano zigira uruhare rukomeye mu mihango y’ubukwe.
Icyakora, mu myaka ishize hakomeje kubaho ibiganiro bitandukanye ku ruhare rw’inkwano nyinshi mu gutinza ishingwa ry’ingo, aho bamwe bavuga ko zishobora kuba umutwaro ku rubyiruko, mu gihe abandi bo babona ko ari kimwe mu bigize umuco ugomba kubungabungwa.
Amagambo ya Perezida Museveni yongeye gukangurira abaturage gutekereza ku buryo umuco wakomeza kubahirizwa ariko udashyira umutwaro ukabije ku bashaka kubaka ingo, cyane cyane urubyiruko rutangiye ubuzima rushaka kwishingira imiryango.
