Dosiye ya Yugi Umukaraza ukurikiranyweho gusambanya ku ngufu Shaddy Boo yashyikirijwe Ubushinjacyaha, yongeweho ikindi icyaha
Dosiye y’iperereza ikurikiranywemo Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, umaze iminsi afunzwe akekwaho gusambanya umugore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo ku gahato, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bukomeze inzira y’amategeko.
Amakuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) agaragaza ko dosiye yoherejwe ku wa 29 Kamena 2026, nyuma y’iperereza ryabanje gukorwa.
Mu byo akurikiranyweho harimo icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Icyakora, mu gihe iperereza ryakomezaga, hiyongereyeho n’ikindi cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026 nyuma y’uko hatanzwe ikirego cyaturutse ku mugore wamushinje kumusambanya atabyemeye.
Nk’uko amakuru yatanzwe n’uregwa ko yahohotewe abivuga, ngo uwo munsi Yugi Umukaraza yari yamusuye iwe mu rugo ku mugoroba, aho ngo baganiriye banasangira inzoga yari yazanye.
Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kunywa izo nzoga atongeye kumenya ibyabaye, ahubwo ngo yaje kwisanga abyutse asanga yambaye ubusa ndetse aryamanye n’uwo musore, ibintu avuga ko bitigeze biba ku bwumvikane bw’impande zombi.
Yavuze kandi ko ibi byamubabaje cyane kuko ngo atigeze yemera kugirana na we imibonano mpuzabitsina, ndetse ko yahise afata umwanzuro wo gutanga ikirego kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, RIB yatangiye iperereza ku birego byatanzwe, ari na ryo ryatumye dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo busuzume niba ikwiye kuregerwa urukiko.
Kugeza ubu, Ubushinjacyaha ni bwo bufite inshingano zo gusuzuma ibikubiye muri dosiye, bukemeza niba Yugi Umukaraza aregerwa inkiko cyangwa akarekurwa.
Iki kibazo cyakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga hari abavuga ko uriya mugore atafashwe ku ngufu, abandi bakagaragaza ko hakwiye gutegerezwa umwanzuro w’inzego z’ubutabera, mu gihe abandi basaba ko hakomeza gukazwa ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurengera uburenganzira bw’abahohotewe.
