Hari abanyamigabane ba Banki y’Abaturage(BPR) bavuga ko batazi irengero ry’imigabane yabo

641434808-

Ikibazo cy’abanyamigabane ba Banki y’Abaturage (BPR) bavuga ko batazi uko imigabane yabo ihagaze, cyongeye kugarukwaho mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa mbere Tariki 29 Kamena 2026, nyuma y’uko abaturage benshi bakigaragaje mu ngendo rusange Abadepite bakoze hirya no hino mu gihugu. Raporo y’izo ngendo igaragaza ko hari abakomeje kuvuga ko batabona amakuru ahagije ku migabane yabo ndetse n’inyungu bavuga ko ikomokaho.

Iki kibazo kiri mu byagarutsweho muri raporo y’ibyavuye mu ngendo rusange Abadepite bagiriye mu Ntara zose z’u Rwanda kuva ku wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 3 Kamena 2026, ndetse no mu Mujyi wa Kigali ku wa 6 n’uwa 7 Kamena 2026. Muri iyo raporo, abaturage bagaragaje ko hari abanyamigabane ba BPR bavuga ko bamaze igihe badafite amakuru yizewe ku migabane yabo, ibituma bibaza niba uburenganzira bwabo bukiriho.

Mu kiganiro cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Mujawabega Yvonne yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kigaruka kandi ko gikwiye guhabwa umurongo uhamye. Yavuze ko abaturage benshi bakomeje kwibaza uko bazongera kubona uburenganzira bwabo ku migabane bashoyemo amafaranga, kuko kugeza ubu bavuga ko batabona ibisobanuro bihagije.

Depite Mujawabega yavuze ko na we ubwe ari umwe mu banyamigabane ba BPR, bityo akaba azi neza impungenge z’abafite imigabane muri iyo banki. Yasobanuye ko muri Werurwe 2026 hari amafaranga yagejejwe kuri bamwe mu banyamigabane binyuze kuri Mobile Money, bavuga ko ari inyungu ku migabane yabo, ariko ko ayo mafaranga yabaye make ku buryo byatumye hibazwa uburyo yabazwe.

Yagize ati: “Nanjye narayabonye kuri telefoni. Nabonye amafaranga agera ku 1,900 Frw kandi ndi umunyamigabane wa BPR imyaka isaga 20. Hari abandi twavuganye bavuga ko bahawe 300 Frw cyangwa 600 Frw. Bituma umuntu yibaza uburyo izo nyungu zibarwa n’ibishingirwaho.”

Yakomeje avuga ko amafaranga nk’ayo adashobora kugira icyo amarira umunyamigabane, bityo ko hakwiye gusobanurwa uburyo inyungu zigenwa n’impamvu habayeho itandukaniro rinini hagati y’abazihabwa.

Mu myaka yashize, abanyamigabane ba BPR bakomeje kugaragaza ko ikibazo kitareba inyungu nkeya gusa. Hari abavuga ko batanafite ibyangombwa bibereka umubare nyawo w’imigabane bafite cyangwa uko iyo migabane yagiye ihinduka nyuma y’impinduka zitandukanye zabaye muri BPR, zirimo izijyanye n’abashoramari n’imiterere y’ubucuruzi bwa banki.

Abanyamigabane bamwe bavuga ko bifuza guhabwa amakuru arambuye agaragaza umubare w’imigabane bafite, agaciro kayo, inyungu imaze kubyara n’uburyo bashobora kuyikuramo cyangwa kuyigurisha igihe babyifuza. Bavuga ko kutagira ayo makuru bituma bakomeza kuba mu rujijo.

Iki kibazo cyigeze no kugera kuri Perezida Paul Kagame. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 9 Mutarama 2025, yabajijwe impamvu abanyamigabane ba BPR bakomeje kuvuga ko batazi irengero ry’imigabane yabo ndetse ko batabona inyungu bavuga ko ikwiye kubakomokaho.

Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo yari yarakigejeje ku nzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ndetse ko yanakivugiye mu Nama y’Abaminisitiri. Icyakora yavuze ko atongeye kugikurikirana ngo amenye aho cyari kigeze.

Yagize ati: “Narabibwiye ababishinzwe muri Minisiteri kandi nabivugiye no mu Nama y’Abaminisitiri. Gusa ntabwo nakurikiranye ngo menye aho byageze, ariko narabatumye.”

Nyuma y’ayo mabwiriza, hari amakuru yatangajwe agaragaza ko hari ibikorwa byo gutunganya amakuru y’abanyamigabane bato ba BPR. Byatangajwe ko hari gahunda yo gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ya buri munyamigabane kugira ngo azabashe guhabwa icyemezo cy’imigabane ye ndetse amenye uko yungutse.

Icyo gihe kandi byatangajwe ko icyo gikorwa cyari giteganyijwe kurangira bitarenze Gashyantare 2025. Icyakora, raporo y’Abadepite yo muri Kamena 2026 igaragaza ko hari abaturage bavuga ko kugeza ubu batarabona ibisobanuro bihagije ku migabane yabo.

Kongera kugaragaza iki kibazo mu Nteko Ishinga Amategeko bishimangira ko hakiri abanyamigabane bategereje ibisobanuro birambuye ku mutungo bavuga ko bashoyemo. Abadepite basabye ko inzego zibishinzwe zakihutisha kugikemura, abanyamigabane bagahabwa amakuru asobanutse ku migabane yabo, uburyo inyungu zibarwa ndetse n’uburenganzira bwabo kuri uwo mutungo. Ibyo ngo byafasha gukuraho urujijo rumaze imyaka myinshi no kongera icyizere cy’abaturage mu rwego rw’imari n’amabanki.

Icyakora, kugeza igihe iyi nkuru yategurwaga, ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage (BPR) ntibwari bwasubiza ku bibazo n’impungenge zagaragajwe n’Abadepite ndetse n’abanyamigabane. Igicumbi News yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi banki kugira ngo bugire icyo butangaza kuri iki kibazo, ariko nta gisubizo cyatanzwe kugeza inkuru isohotse. Mu gihe BPR izagira icyo itangaza kuri iki kibazo, iyi nkuru izavugururwa kugira ngo hashyirwemo ibisobanuro byayo.