Twirwaneho irahakana kurasana na M23
Umuhuzabikorwa wa Twirwaneho, Kamasa Welcome
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wasohoye itangazo uvuga ko abaturage bo mu gace ka Minembwe bakomeje kugabwaho ibitero bya drones, ugashinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi kubigiramo uruhare. Uyu mutwe uvuga ko ibyo bitero byahitanye abantu babiri ndetse bikomeretsa abandi barindwi mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira uwa 7 Kamena 2026.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Colonel Kamasa Ndakize Welcome kuri iki cyumweru Tariki 7 Kamena 2026, umuhuzabikorwa wa MRDP-Twirwaneho, uyu mutwe uvuga ko iyi mibare yiyongera ku bandi bantu bamaze kugwa mu bitero byabaye mu minsi ishize muri kariya karere.
MRDP-Twirwaneho ivuga ko abaturage ba Minembwe bamaze igihe bahangayikishijwe n’ibitero bya drones bivugwa ko bikorwa hafi buri joro. Uyu mutwe uvuga ko ibyo bitero byateje ubwoba bukabije mu baturage ndetse bikagira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, cyane cyane ku bana bavuga ko batakibasha gusinzira neza kubera umutekano muke.
Ishinja Kinshasa gukwirakwiza amakuru ayobya
Muri iri tangazo, MRDP-Twirwaneho yanahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko muri Minembwe habereye imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano n’u Rwanda irimo M23 n’ingabo zayo.
Uyu mutwe uvuga ko ayo makuru ari ibinyoma bigamije kurangaza abantu no guhisha ibikorwa bya gisirikare bivugwa ko biri gukorerwa abaturage bo mu karere ka Minembwe.
MRDP-Twirwaneho kandi ivuga ko nta mirwano nk’iyo yabereye muri ako gace, ndetse ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Minembwe nk’uko bamwe babivuga. Uyu mutwe ushimangira ko amakuru avugwa ku mbuga nkoranyambaga agamije kugoreka ukuri ku bibera muri ako karere.
Irasaba amahanga gutabara
MRDP-Twirwaneho yahamagariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye gufata ikibazo cya Minembwe nk’ikintu gikomeye kandi cyihutirwa.
Mu bo yasabye kugira icyo bakora harimo Umuryango w’Abibumbye (ONU), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Uyu mutwe uvuga ko hakenewe iperereza ryigenga ku ibitero byibasira abaturage b’Abanyamulenge, kandi ugasaba ko hafatwa ingamba zo kurinda abasivili no gukumira ibindi byago bishobora guterwa n’umutekano muke ukomeje kuvugwa muri ako gace.
Umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye
Minembwe ituwemo n’abaturage b’Abanyamulenge, iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ni kamwe mu duce tumaze imyaka myinshi twugarijwe n’ibitero bya FARDC bagaba ku baturage.
Mu itangazo ryayo, MRDP-Twirwaneho yongeye kuvuga ko izakomeza ibikorwa ivuga ko bigamije kurinda abaturage no kubungabunga umutekano wabo.
Nta ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa urwa Leta y’u Burundi rwari rwahita rugira icyo rutangaza ku birego bikubiye muri iri tangazo rya MRDP-Twirwaneho kugeza igihe iyi nkuru yandikiwe.
