Perezida Trump ategerejwe mu Bushinwa kuri uyu munsi
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ategerejwe mu murwa mukuru w’u Bushinwa Beijing kuri uyu munsi, mu rugendo rufatwa nk’urukomeye cyane mu mubano w’ibihugu byombi, cyane cyane nyuma y’igihe kinini cy’umwuka mubi watewe n’intambara y’ubukungu n’iy’ubucuruzi byari bigiye kuvamo intambara yeruye y’izamuka ry’imisoro ku bicuruzwa (tariffs).
Abategetsi ba White House bavuga ko uru rugendo rugamije gushimangira ko nubwo Amerika n’u Bushinwa bifitanye amakimbirane menshi, harimo n’ibijyanye n’umutekano, ikoranabuhanga, n’imibanire mpuzamahanga, impande zombi zigifite inyungu mu gukomeza ubufatanye mu rwego rw’ubukungu.
Abacuruzi bakomeye ba Amerika baramuherekeje
Uru rugendo rwa Trump ruri gukurikirwa cyane kubera ko azajyana n’intumwa zigizwe n’abayobozi bakomeye b’ibigo by’ubucuruzi muri Amerika barenga icumi. Muri bo harimo abavuga rikijyana mu rwego rw’ikoranabuhanga no gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho.
Kujyana n’aba bayobozi bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko Trump ashaka kwerekana ko uru rugendo rutagamije politiki gusa, ahubwo rushyize imbere ubucuruzi n’inyungu z’ibigo bikomeye bya Amerika.
Boeing ishobora gutangaza amasezerano akomeye y’indege
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga aravuga ko muri uru rugendo hashobora gutangazwa amasezerano akomeye ajyanye n’igurishwa ry’indege za Boeing, aho u Bushinwa bushobora kugura indege 500 zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max, bikaba byaba ari rimwe mu masezerano manini cyane iki kigo cy’indege cyaba kibonye mu mateka yacyo.
Iyo gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa, yafatwa nk’intambwe ikomeye mu kongera umubano w’ubucuruzi hagati ya Beijing na Washington, cyane ko mu myaka ishize Boeing yagiye ihura n’imbogamizi ku isoko ry’u Bushinwa bitewe n’umwuka mubi wa politiki n’ibibazo by’umutekano w’indege.
Trump na Xi baganira ku buryo bwo gushyiraho “akanama gashya k’ubucuruzi”
Abasesenguzi bavuga ko mu biganiro Trump azagirana na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, harimo ingingo yo gushyiraho akanama gashya gashinzwe gukurikirana ubucuruzi hagati y’impande zombi, kakareba ibicuruzwa Amerika yagura mu Bushinwa n’ibyo u Bushinwa bwagura muri Amerika.
Ibi bishobora kuba uburyo bwo kugabanya ibibazo byagiye byiyongera mu gihe Trump amaze igihe kinini anenga ko u Bushinwa bufite surplus y’ubucuruzi, bivuze ko bwohereza byinshi muri Amerika kurusha ibyo bugura.
Ku rundi ruhande, u Bushinwa bumaze igihe bugaragaza ko budashimishwa n’ingamba Amerika yafashe zo kugabanya ibicuruzwa by’ikoranabuhanga u Bushinwa bushobora kubona, harimo n’ibikoresho bigezweho byo gukora semiconductors (chips).
Ubushinwa nabwo bufite impamvu zo kwirinda intambara y’ubukungu
Nubwo u Bushinwa ari igihugu gikomeye ku rwego mpuzamahanga, hari impamvu nyinshi zishobora gutuma Beijing ishaka ko umwuka mubi utongera kuzamuka.
Mu bibazo bikomeye igihugu gihanganye na byo harimo:
- ubukungu butagenda ku muvuduko wifuzwa bitewe n’uko abaturage batagura cyane ku isoko ry’imbere mu gihugu,
- ikibazo cy’igihe kirekire cy’umutekano muke mu rwego rw’imitungo itimukanwa (property crisis),
- ndetse n’impungenge zituruka ku bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane kubera uko ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli bwagiye buhungabana.
Abasesenguzi bavuga ko kuba hari ikibazo cy’umutekano w’inzira z’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli bigaragaza ko u Bushinwa bukiri mu bihe bigoye bitewe n’uko bukenera cyane ingufu zituruka muri ibyo bice.
Taiwan iri mu byo Trump azaganira na Xi
Urugendo rwa Trump rurimo gukurikiranwa cyane no muri Taiwan, igihugu Amerika ifasha mu bya gisirikare ariko u Bushinwa bukavuga ko ari igice cyabwo.
Trump yavuze ko azaganira na Xi ku bijyanye n’intwaro Amerika igurisha Taiwan. Iyi mvugo yatunguye benshi, kuko ubusanzwe Amerika yakunze kuvuga ko itazigera iganira n’u Bushinwa ku bijyanye n’ubufasha iha Taiwan.
Ibi bishobora gutuma Taiwan igira impungenge ko Washington ishobora guhindura imyitwarire yayo mu rwego rwo gushaka amasezerano y’ubucuruzi.
AI iri mu ngingo zikomeye: Sanders asaba ibiganiro ku “mirongo itukura”
Ikindi kibazo gishobora kwitabwaho ni iterambere rya Artificial Intelligence (AI), aho ibihugu byombi bikomeje gushinjwa guteza imbere ikoranabuhanga ryihuta cyane rishobora guteza ibyago ku isi mu gihe ridafashwe neza.
Senateri w’Umunyamerika Bernie Sanders yasabye ko Trump na Xi bashyiraho uburyo bwafasha abahanga bakomeye gusangira amakuru y’ingenzi, hagashyirwaho “AI redlines”, bivuze imipaka idakwiye kurengwa mu gukoresha AI, cyane cyane mu bya gisirikare cyangwa mu gukoresha ikoranabuhanga rishobora guteza akaga.
Sanders yagaragaje ko nubwo Amerika n’u Burusiya byigeze kuba mu ntambara y’ubukonje (Cold War), byashoboye kumvikana ku kugabanya intwaro za kirimbuzi, bityo ko no kuri AI bikwiye kuganirwaho nk’ikibazo cy’umutekano w’isi.
Umutekano wakajijwe i Beijing mbere y’uruzinduko
Mu murwa mukuru w’u Bushinwa, inzego z’umutekano zongereye igenzura rikomeye. Polisi yagaragaye ku masangano akomeye y’imihanda, ndetse no mu miyoboro ya metro hongerwa ubugenzuzi ku bagenzi.
Ibi bigaragaza ko Ubushinwa bushaka ko uru ruzinduko ruranhira nta kibazo na kimwe kibaye, cyane ko ari uruzinduko rw’umukuru w’igihugu rukurura amaso y’isi yose.
Gahunda y’uruzinduko: ibirori, ibiganiro byihariye n’uruzinduko ku Ngoro ya kera
Amakuru atangwa n’abegereye ibiganiro avuga ko gahunda y’uruzinduko izaba irimo:
- ibirori byo kwakira Perezida Trump ku mugaragaro,
- ibiganiro byihariye hagati ya Trump na Xi,
- gusura ahantu ndangamateka harimo Temple of Heaven, ahafatwa nk’ahantu h’ingenzi mu mateka y’u Bushinwa kuva mu kinyejana cya 15,
- ndetse no kwitabira ibirori bikomeye byo ku meza (state banquet).
Biteganyijwe ko Trump azagira ibiganiro birambuye na Xi mu birori byo ku wa kane nijoro, hanyuma ku wa gatanu hakaba ifunguro rya saa sita rikorwa mu buryo bw’ibiganiro bya politiki n’ubukungu.
Trump ashaka kugaragaza intsinzi mu ruhando mpuzamahanga
Abasesenguzi bavuga ko Trump ashobora gukoresha uru ruzinduko nk’umwanya wo kwerekana ko akomeje kuba umuyobozi ushobora kuganira n’ibihugu bikomeye ku isi, cyane cyane mu gihe hari abamunenga bavuga ko yitaye cyane ku bikorwa byo hanze kurusha ibibazo by’imbere muri Amerika.
White House yavuze ko Trump ashaka ibisubizo bifatika kurusha amagambo cyangwa ibimenyetso, ariko ko uru ruzinduko rufite uburemere mu buryo bwa politiki n’ubukungu.
Impuguke: Ubushinwa bushobora gusohoka mu biganiro bukomeye kurusha Amerika
Scott Kennedy, impuguke mu bukungu bw’u Bushinwa, yavuze ko Beijing ishobora kwinjira muri ibi biganiro iri mu mwanya ukomeye kurusha Amerika, kuko ifite intego yo kongera igihe cy’amasezerano yo kugabanya intambara y’imisoro, kugabanya ibihano ku ikoranabuhanga, no kugabanya imisoro yashyizwe ku bicuruzwa byayo.
Yagize ati: “Mu gihe ibiganiro bitaba intandaro y’ibindi bibazo bishya, u Bushinwa bushobora gusohoka bwungutse cyane kuko buzasigarana isura y’igihugu kigifite imbaraga mu rugamba rw’ubukungu”.
Urugendo rwa Donald Trump mu Bushinwa rufatwa nk’urushobora guhindura byinshi ku mubano w’ibihugu byombi. Nubwo hari amakimbirane menshi ku bijyanye n’ubucuruzi, Taiwan, ikoranabuhanga, n’umutekano, impande zombi zisa n’izifite inyungu mu kugabanya ubushyamirane.
Isi yose irareba niba uru ruzinduko ruzavamo amasezerano akomeye y’ubucuruzi, cyane cyane ku bijyanye n’indege za Boeing, ndetse no kureba niba Trump na Xi bashobora kumvikana ku buryo bwo kwirinda intambara y’ubukungu ishobora guhungabanya isoko mpuzamahanga.
