Umunyamakuru wa BTN TV Ndahiro Valens Papy yakoze impanuka Vigo igonga imodoka ye

FB_IMG_1778574203146

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Tariki ya 12 Gicurasi 2026, umunyamakuru wa BTN TV, Ndahiro Valens Papy, yakoze impanuka y’imodoka ageze mu gace ko ku Ryanyuma, I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru y’ibanze avuga ko imodoka Ndahiro Valens Papy yari atwaye yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Vigo, bikaba byateye impanuka yoroheje.

Imodoka zangiritse ariko nta muntu wagize ikibazo

Nubwo iyi mpanuka yabaye itunguranye, amakuru dufite avuga ko nta muntu wakomeretse, ndetse ko nta n’umwe wahasize ubuzima. Abari hafi y’aho byabereye bavuga ko imodoka zombi zangiritse bidakomeye. Ntabwo haramenyekana icyateye iyi mpanuka.