Abapadiri babiri bo muri Diyosezi ya Byumba batawe muri yombi kuri Pasika
Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026, ubwo abakristu ba Kiliziya Gatolika bizihizaga Umunsi mukuru wa Pasika, Padiri Eric Uwayezu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga, hamwe na Padiri Didier Nzaramba ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kiziguro, bombi bo muri Diyosezi ya Byumba, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bafungirwa kuri Station ya Polisi ya Kabarore mu karere ka Gatsibo.
Amakuru Igicumbi News yamenye avuga ko padiri Eric Uwayezu yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusomera Misa muri Shapeli yo mu rugo rw’Ababikira, ahantu ubuyobozi buvuga ko hatemerewe gukoreshwa nk’ahabera Misa ya rusange.
Ni mu gihe ikinyamakuru Kinyamateka cya Kiziliya Gatolika cyivuga ko Padiri Didier NZARAMBA we yatawe muri yombi ubwo yasomeraga Misa kuri G.S. Nyarubuye, iherereye mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Karenge, Akarere ka Gatsibo, muri Paruwasi ya Nyakayaga. Iyi Misa akaba yayisomeraga ku mbuga y’iri shuri riri hafi y’Ababikira b’Inshuti z’Abakene.
Batawe muri yombi ku munsi wa Pasika
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iyo Misa babwiye Igicumbi News ko byabaye mu gitondo, aho bavuga ko ubusanzwe bajya basengera muri iyo Shapeli yo mu rugo rw’Ababikira, cyane cyane mu bihe bidasanzwe.
Umwe muri bo yagize ati: “Twari turi muri Misa ya Pasika, dutunguwe no kubona inzego z’umutekano zihagera, nyuma baza gufata Padiri Mukuru na Padiri wari waje kumufasha.”
Abaturage bavuga ko icyo gihe habayeho urujijo, bamwe bagakeka ko ari ikibazo cy’uruhushya rwo gukorera ibikorwa bya Kiliziya ahantu hatazwi nk’urusengero rwemewe.
Ubuyobozi buvuga ko habayeho kurenga ku mabwiriza
Amakuru aturuka ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze avuga ko ikibazo cyaba cyaturutse ku kuba iyo Shapeli itari yemewe nk’ahantu hateranira abantu benshi, bityo gusomera Misa mu buryo bwa rusange bikaba byafatwa nk’igikorwa kitubahirije amabwiriza y’imikoreshereze y’inyubako n’iteraniro.
Umuyobozi wo mu karere ka Gatsibo, utifuje ko amazina ye atangazwa kuko atemerewe kuvugira ubuyobozi mu itangazamakuru, yabwiye Igicumbi News ko hari amabwiriza agenga ahantu hateranira abantu, bityo ko hari igihe habaho kubuza ibikorwa bimwe na bimwe bitewe n’umutekano n’imiterere y’aho bikorwa.
Yagize ati: “Ahantu hose hateranira abantu benshi hagomba kuba hemewe kandi hubahiriza ibisabwa. Niba hari ibikorwa bikorerwa ahantu hatemewe, inzego zishinzwe umutekano zigomba kubikurikirana.”
Abakristu bavuga ko gufata Padiri ku munsi wa Pasika byababaje benshi
Bamwe mu bakristu b’iyo Paruwasi bavuga ko gufata abapadiri kuri uwo munsi mukuru byabateye intimba, cyane ko Pasika ari umunsi w’ingenzi mu myemerere ya Kiliziya Gatolika.
Umwe mu bakristu yagize ati: “Twumva ko amategeko agomba kubahirizwa, ariko gufata abapadiri ku munsi nk’uyu byabaye nk’igitangaza kuri benshi.”
Hari n’abandi bavuga ko icyo kibazo cyari gikwiye gukemurwa binyuze mu biganiro n’ubuyobozi bwa Paruwasi, aho kuba gufatwa nk’ikibazo cy’umutekano.
Polisi ntiratangaza impamvu mu buryo burambuye
Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda muri aka gace ntiratangaza ku mugaragaro impamvu z’ifatwa ry’aba bapadiri mu buryo burambuye, cyangwa niba hari iperereza ryatangiye ku byabaye.
Gusa amakuru yizewe Igicumbi News yamenye avuga ko aba bapadiri bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kabarore, mu gihe hagikorwa iperereza ku buryo iyo Misa yabayeho n’uko byagenze.
Diyosezi ya Byumba ntiratangaza icyo ivuga kuri iki kibazo
Mu gihe iyi nkuru yategurwaga, Diyosezi ya Byumba yari itaratanga itangazo rigaragaza uko ibona iki kibazo, cyangwa niba hari ibiganiro byatangiye hagati yayo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Gusa amakuru avuga ko hari abihaye Imana n’abakristu batandukanye batangiye gukurikirana iby’iri fatwa, basaba ko ikibazo cyakemurwa mu mahoro kandi mu buryo bubahirije amategeko.
Icyo amategeko ateganya ku bikorwa byo gusengera ahantu hatemewe
Abakurikirana imikorere y’inzego z’ibanze bavuga ko ibikorwa byo gusengera, nubwo ari uburenganzira bwemewe n’Itegeko Nshinga, bigomba gukorerwa ahantu hubahiriza ibisabwa n’amategeko ajyanye n’inyubako, umutekano w’abantu n’imicungire y’iteraniro.
Hari aho ubuyobozi bushobora gusaba ko ahantu runaka hatangira gukoreshwa nk’urusengero cyangwa shapeli rusange, habanza gutangwa ibisabwa birimo ibyangombwa n’ubwishingizi bw’umutekano.
Kanda hasi ukurikire ikiganiro kirambuye kigaruka kuri iyi nkuru:
