Mayor wa Gicumbi nyuma yo kugaragara aconga ruhago yaganirije Igicumbi News

Screenshot_20260405-165601

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel, mu mpera z’icyumweru dusoje, ni umwe mu bagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hagaragaye video imugaragaza ari mu myitozo y’ikipe ya Gicumbi FC, ubwo yiteguraga kwakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2026, ubera kuri Kigali Pele Stadium, aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa (0-0), Gicumbi FC ikuramo inota rimwe kuri Rayon Sports mu mukino wari utegerejwe n’abafana benshi.

Mbere y’uyu mukino wabaye saa 18:30, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yari yatangarije itangazamakuru ko Rayon Sports bayiteguye, kuko bari bazi ko ari umukino uzabagora. Mbere y’uko umukino utangira, nibwo hagaragaye akavidewo k’umunota umwe Mayor wa Gicumbi arimo guconga ruhago mu buryo budasanzwe, ndetse byanagaragaye ko yari yabanje kuganiriza abakinnyi no kubagira inama mbere yo kwinjira mu myitozo.

Iyo video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yatumye bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro by’imikino bibaza byinshi ku mpano ya Mayor mu guconga umupira, kuko byagaragaraga ko abifitemo ubuhanga budasanzwe kandi buryoheye amaso. Ibi byatumye Igicumbi News nayo ishaka kumenya amakuru arambuye ku mateka ye mu bijyanye n’imikino, cyane cyane niba hari amakipe yaba yarakiniye.

Nk’uko bigaragara ko Mayor wa Gicumbi akunda umupira w’amaguru, ndetse bigashimangirwa n’uburyo akurikiranamo ikipe ya Gicumbi FC, ubusanzwe Nzabonimpa Emmanuel si ruhago yamwigaruriye gusa, kuko yanakinnye Handball mu makipe atandukanye. Ayo makipe arimo UNR yaje guhanduka UR(University of Rwanda) ndetse na Police Handball Club.

Mu kiganiro kihariye Nzabonimpa Emmanuel yahaye Igicumbinews.co.rw, yavuze ko umukino wa Handball ari wo yakinnye nk’uwabigize umwuga. Ati: “Uretse umupira w’amaguru nakinnye imikino y’intoki nka Handball na Volleyball, muri Handball ho nakinnye mu makipe nka UNR, Police HB n’ahandi.”

Mayor Nzabonimpa Emmanuel, umwe mu bayobozi babasiporotifu bari mu gihugu, akomeje imyitozo ndetse anavuga ko afite n’umukino arimo kwitegura ateganya gukina mu minsi iri imbere mu mikino ihuza abakozi b’Akarere.

Bamwe mu bafana ba Gicumbi FC bavuga ko bakunda Mayor Nzabonimpa cyane bitewe n’uko imikino myinshi ikipe ya Gicumbi FC ikina aba ayirimo ayishyigikiye, yaba iri mu cyiciro cya mbere cyangwa mu cyiciro cya kabiri. Nyuma yo kunganya na Rayon Sports ubusa ku busa, ikipe ya Gicumbi FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26.

Abanya Gicumbi bakomeje kugaragaza inyota yo kongera kubona ikipe yabo ikinira kuri Sitade ya Gicumbi, iri hafi gutangira gukoreshwa, aho ubuyobozi bw’Akarere buherutse gutangariza Igicumbi News ko imirimo yo gusana iyi sitade irimo kugana ku musozo.

Reba Amashusho ya Mayor wa Gicumbi aconga Ruhago:

Mayor wa Gicumbi ni inshuti ya Siporo
Mayor wa Gicumbi ari kumwe na CDF Afande Mubarakha ku Mulindi nyuma y’umukino wahuje Abayobozi ba APR FC n’aba Gicumbi

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News