RDC: Ngaya makuru yose avugwa ku rupfu rwa Lt Col Willy Ngoma
Amakuru ava mu binyamakuru ndetse no kuri bamwe bo muri M23 avuga ko Umuvugizi wa gisirikare w’ihuriro rya AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, yishwe mu gitero cya drone cyagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, ahagana saa munani n’iminota 40 z’ijoro (02h40), mu gace k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ka Rubaya, kari mu karere ka Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru
Amakuru yakusanyijwe aho byabereye agaragaza ko icyo gitero cyibasiye inzu y’abaturage iri mu isambu izwi nka Kasuku. Bigakekwa ko hari abandi bapfiriye muri iki gitero.
Iki gikorwa cya gisirikare kibaye mu gihe ingabo za Leta ya Congo, Forces armées de la République démocratique du Congo, zikomeje kongera imbaraga mu kugota no gusatira agace k’ubucukuzi ka Rubaya gafatwa nk’ingenzi cyane kubera amabuye ya coltan gacukurwamo. Aka gace kari mu maboko ya AFC/M23 kuva tariki 30 Mata 2024.
Urupfu rwa Willy Ngoma rufatwa nk’igihombo gikomeye kuri AFC/M23, kuko yari umwe mu bantu bagaragaraga cyane mu itangazamakuru ndetse akaba n’ijwi rikomeye ry’igisirikare cy’uwo mutwe mu gusobanura ibikorwa byawo. Amakuru y’urupfu rwe kandi yemejwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu karere ndetse n’ibyo ku rwego mpuzamahanga, byatangaje ko yakomerekejwe bikomeye n’ibisasu byatewe n’ingabo za FARDC mbere yo kwitaba Imana.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye rituruka ku buyobozi bwa AFC/M23 rirashyirwa ahagaragara ku byerekeye urupfu rwe.
Iyi nkuru turacyayikurikirana…
