Minisitiri Dr. Utumatwishima yanenze Bad Rama ku magambo yavuze yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda

FBD2F605-F782-4211-B02D-45A0486C0064-1

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yanenze bikomeye Mupende Ramadhan (Bad Rama), wamamaye mu gufasha abahanzi nyarwanda, nyuma y’amagambo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga avuga ku buyobozi bw’u Rwanda.

Ibi byakurikiye ikiganiro uyu Bad Rama yakoreye kuri konti ye ya TikTok ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavuze amagambo akomeye anenga ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse akagira n’ibyo ashinja abayobozi bakuru b’igihugu. Amwe mu magambo yavuze yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse anateza impaka ndende mu baturage batandukanye.

Mu butumwa Minisitiri yanyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026, yavuze ko yitegereje icyo kiganiro cyose, ariko agasanga amagambo menshi yatangajwe na Bad Rama adafite ishingiro kandi yuzuyemo ibinyoma.

Yagize ati: ““Narebye ikiganiro cyakozwe na Bad Rama. Birababaje kubona umuntu wigeze kugira uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro nyarwanda ageze aho atangaza ibinyoma byibasira igihugu cye n’ubuyobozi bwacyo.”

Yagaragaje ko abantu bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro bakwiye kwitwararika amagambo bavuga cyane cyane iyo ageze ku bibazo bireba igihugu n’ubuyobozi bwacyo, kuko bishobora kuyobya abantu cyangwa bigateza urujijo mu baturage.

Ati: “Abantu bafite amazina azwi bakwiye kumenya ko amagambo bavuga agira ingaruka ku bandi benshi. Ntibikwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro.”

Minisitiri Utumatwishima kandi yanenze kuba Bad Rama yarinjiye mu murongo w’abakunze gushinja u Rwanda ibirego bifitanye isano n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ruvuga ko ari ibirego bidafite gihamya.

Ati: “Kwiyunga ku murongo w’abakwirakwiza ibinyoma ku Rwanda, cyane cyane ku bibazo by’umutekano mu karere, si byo byubaka umuntu cyangwa igihugu.

Yibukije ko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gutangaza amakuru atizewe bishobora kugira ingaruka mbi, cyane cyane iyo bikorwa n’umuntu ufite izina rizwi mu ruhando rw’imyidagaduro. Yasabye abakoresha izo mbuga kujya babanza kugenzura neza amakuru mbere yo kuyatangaza.

Ati: “Turashishikariza urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya bashishoza mbere yo kwemera cyangwa gusangiza abandi amakuru, cyane cyane ayo agamije kuyobya abantu.”

Bad Rama ni umwe mu bantu bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda mu myaka yashize, aho yagiye afasha abahanzi batandukanye mu bijyanye n’ikorwa ry’indirimbo, amashusho ndetse n’imenyekanishabikorwa ryabo. Mu bihe bya vuba, yari amaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.