Umuvugizi wa Trump yarakajwe n’abanenze umukuru w’igihugu kwibagirwa kuvuga izina rya Perezida Tshisekedi

trump na tshisekedi

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, yatangaje ko atishimiye uburyo hari abibajije impamvu Perezida Donald Trump atavuze izina rya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu ruhame.

Ibi byabereye mu muhango w’amasengesho ngarukamwaka uzwi nka National Prayer Breakfast, aho Perezida Trump yari yatumiye abayobozi batandukanye barimo na Tshisekedi. Mu ijambo rye, Trump yagaragaje kugorwa no kuvuga izina ry’uwo muyobozi wa RDC.

Yagize ati: “Dufite hano umugabo w’intwari kandi w’indashyikirwa… Perezida wa Congo, Perezida… Perezida… wahaguruka?”

Icyo gihe, Trump ntiyigeze arondora izina rya Tshisekedi, bituma havuka impaka ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bavuze ko ashobora kuba yari yaryibagiwe, mu gihe abandi babihuza n’uko izina rya Tshisekedi rikunze kumugora kurivuga neza.

Asubiza ku byavuzwe, Karoline Leavitt yagaragaje uburakari, avuga ko bidakwiye kwibanda ku makosa mato nk’ayo ku muntu avuga ko yagize uruhare mu kurangiza intambara yari imaze imyaka myinshi muri RDC.

Si ubwa mbere Trump agaragaje kugorwa n’amagambo ajyanye na RDC. Mu kwezi kwa Kanama, ubwo yavugaga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC mu buryo bw’urwenya, yabanje kwibeshya avuga “Condo” aho kuvuga Congo, ariko ahita abyikosora.

Nanone mu Ukuboza 2025, ubwo u Rwanda na RDC byashyiraga umukono ku masezerano y’amahoro, Trump yongeye kugaragara nk’ugorwa no kuvuga izina rya Perezida Tshisekedi neza, ibintu byakomeje gukurura impaka.

Hari abenshi bagiye bashinja Trump, ufite imyaka 79, kugira ibibazo by’ubuzima bishobora gutuma yibagirwa. Icyakora, mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru NBC, yavuze ko yiyumva ameze neza cyane, mu bitekerezo no mu mbaraga.

Yagize ati: “Mu mitekerereze no mu mbaraga ndiyumva nk’uko nari meze mu myaka 50 ishize. Hari igihe kizagera ntazaba nkibasha kubivuga gutyo, ariko icyo gihe ntikiragera.”

Ku wa 5 Gashyantare, Trump yasabye Perezida Tshisekedi guhaguruka mu ruhame, amushima ku ruhare rwe mu gushakira igihugu cye amahoro, anibutsa ko guhagarika intambara yo muri RDC bitari ibintu byoroshye. Yanagarutse ku masezerano RDC ifitanye na Amerika ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagize ati: “Uri intwari, twishimiye cyane kuba uri hano. Ni icyubahiro gikomeye. Twashyizeho amasezerano akomeye y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Amerika na Afurika. Congo ifite ubutaka bukungahaye cyane, kandi ibigo bikomeye byacu bizatangira kuhakorera.”

Trump yashingiye ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu u Rwanda na RDC byashyizeho umukono tariki ya 4 Ukuboza 2025, afashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ayo masezerano ari yo yatumye intambara ihagarara.

Gusa nubwo Trump avuga ko intambara yahagaze, ku rundi ruhande ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23, nubwo hari amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar.

Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama rishyira uwa 1 Gashyantare 2026, umutwe wa AFC/M23 warashe igice cy’ikibuga cy’indege cya Kisangani gikoreshwa n’igisirikare, uvuga ko wari ugamije gusenya aho hifashishwa mu gutegura ibitero byifashisha drones.